Wari uzi Ko: Mu_myaka miliyoni 52 ishize kumpera z’Isi hari ubuzima.

Wari uzi Ko: Mu_myaka miliyoni 52 ishize kumpera z’Isi hari ubuzima.

Mu myaka miliyoni 52 ishize, amazi yo kumpera z’Isi ya ruguru yari ashyushye kurenza uko ashyushye ubu ho °C  12 zose, ukurikije ubushyuhe ubu afite.

Impuzandengo z’ubushyuhe mu kirere bwo bwari hejuru y’ubwiki gihe ho °C hagati y’i 10 na 16 ukurikije uko Isi yashyushye inganda zigitangira kohereza ibyuka bihumanye mu kirere, bisobanuye ko muri iyo myaka miliyoni 52 ishize ubushyuhe mu kirere bwari hejuru cyane y’ubwiki gihe.

Muri iyi myaka isaga miliyoni 52 ishize nta rubura rwarangwaga ku mpera z’Isi ahazwi ubu nka Antarctica Kandi na Greenland ntiyabagaho.

Ahubwo ibi bice byose byarimo ibyatsi birebire cyane hamwe n’inyamaswa zirya ibyatsi, none ubu ni ubutayu bw’urubura buharangwa.

Uburyo impera z’isi zari zimeze muri ibyo bihe hari nko muri Amazon cyangwa mu ishyamba rya Congo ubu,  ibi ni ibivugwa n’abahanga bita aba paleontologists.

Aba ni abamenyi ku byabaye kera, bavuga kandi ko muri iki gihe ari nabwo dinosaurs zazimiye ku Isi.

Iyi ni imwe mu nyamaswa bivugwa ko yabaga mu bice bya Canada, bishyira kumpera y’isi , ariko yarazimiye. Bivugwa ko yaba yarabayeho muri iyi myaka miliyoni 52 yose ishize.

Abahanga mu bisigaramatongo barayishushanyije bashaka kwerekana uko yari imeze, iyi nyamaswa bayise  “Ignacius”.