Kwishyura gukoresha zimwe muri services za Facebook.

Abakoresha Instagram na Facebook bagiye kujya bishyura ama Dolari 11.99 kugira_ngo bahabwe Blue Badge ya Meta, kugira_ngo Meta yemerere uwo ariwe wese gukoresha Meta verified ni uko azajya abanza kwishyura ayo ma Dolari.

Kwishyura gukoresha zimwe muri services za Facebook.

Ibi ni ibitangazwa na boss wa Facebook ndetse na Meta ariyo ifite inshingano zo gucunga Facebook na Instagram hamwe na Whatsapp, CEO Zuckerberg.

 

Zuckerberg aragira ati kwiyandikisha birasaba kwishyura  serivise  amafaranga y’uko kwiyandikisha, kugira_ngo ubone uburyo bwa verified kuri Meta.

Aya ma Dolari 11.99 ni azajya yishyurwa buri kwezi kubazakenera gukoresha iyi serivise ya Facebook na Instagram. 

Ibi CEO  wa Metaverse Zuckerberg akoze, bije bikurikira umwanzuro w’umuyobozi wa Twitter Elon Musk aheruka gufata wo kwishyuza abakoresha Twitter ariko by’umwihariko serivise ya Twitter Blue badge yishyuzwa ama Dolari 84 ku mwaka, ibi bikaba bikorwa ari uko wabanje kwishyura ukwezi 11$ kwarangira ukabona kwishyura umwaka wose 84$. Abantu bakomeje kwinubira uyu mwanzuro wa Zuckerberg bamushinjwa kwikungahaza wenyine.

Iyi gahunda yo kwishyuza abakeneye Blue badge ikaba izatangirira mu bihugu 2 biherereye k’Umugabane wa Oceania ari byo Australia na New Zealand, ahandi hakazakurikira mu bihe biri imbere.