Putin yemeje ko Zaluzhny umukuru w'ingabo za Ukraine, ari hanze y'Igihugu._ISHEJA

Perezida Putin mu kiganiro n'Abatangazamakuru, yatangaje ko Zaluzhny ari hanze y'igihugu.

Putin yemeje ko Zaluzhny umukuru w'ingabo za Ukraine, ari hanze y'Igihugu._ISHEJA

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin, ubwo yari ari kugirana ikiganiro n'itangazamakuru,

Yabajijwe niba koko ukuriye ingabo muri Ukraine yaba yararashwe, akaba atakiri muri Ukraine, Putin yasubije ko Valery Zaluzhny atakiri muri iki Gihugu cya Ukraine ko ari hanze y'Igihugu, Perezida Putin ntiyatangaje aho yaba aherereye, mu magambo Putin yakoresheje yagize ati ' Ndatekereza ko Valery Zaluzhny yaba ari hanze ya Ukraine, ariko nshobora no kwibeshya '.  Aya makuru n'inzego z'ubutasi z'u Burusiya zayahaye Perezida Putin, ariko ngo nubwo zamenye ko atakiri mu Gihugu nta byinshi bazi kucyajyanye uyu mukuru w'ingabo za Ukraine.

Ukuriye ubutasi bwo hanze m'u Burusiya Sergey Naryshkin, nawe yemeza aya makuru ko  Valery Zaluzhny atari muri Ukraine, ahubwo ari hanze y'Igihugu. Aba bagabo bombi ntibatangaza aho  Valery Zaluzhny  umuru w'ingabo za Ukraine yaba aherereye cyangwa ngo batangaze icyamujyanye mu mahanga nkuko babihurizaho ko koko ari mu mahanga.

Hashize igihe gito hamenyekanye amakuru ko Valery Zaluzhny yaba yararasiwe kurugamba mu bitero byo kwigaranzura Uburusiya, ariko amakuru agakomeza kugirwa ibanga rikomeye mu rwego rwo kutagumura ingabo cyangwa zikaba zacika intege.

Biravugwa kandi ko umukuru w'ubutasi bwa Ukraine Kyrylo Budanov, yaba yarakomerekeye kurugamba muri Donbas mu ntangiriro z'uku kwezi. Ni amakuru yakwirakwiriye cyane kumbuga nkoranyabantu, ariko Ubutegetsi bwa Ukraine buraceceka naho buvugiye buvuga ko gahunda ari uguceceka maze bagahangana n'Uburusiya kuko intambara atari amagambo, aya magambo bayakurikije Video ya  Kyrylo Budanov  acacatse, atavuga ari ahantu mucyumba.

Abakuru mu nzego za Leta y'Uburusiya ubu nibwo bakibivugaho, nabo bari bararuciye bararumira.

Bibaye ari byo aba bagabo 2 bakaba bararashwe byaba ari igihombo kungabo za Ukraine.

Soma inkuru ivuga ku iraswa ry'umukuru w'ingabo za Ukraine hano.