Ikiganiro cya 2, Abayo Yvette Sandrine yakoze kukarengane yahuye nako muri redblue JD._isheja

Ikiganiro Abayo Yvette Sandrine yakoze mbere cyateje saga kumbuga nkoranyabantu, Aho yavugaga akarengane yahuye nako muri Redblue jd, harimo kwamburwa ndetse n'ihohoterwa.

Ikiganiro cya 2, Abayo Yvette Sandrine yakoze kukarengane yahuye nako muri redblue JD._isheja

Iki kiganiro cya 2, yabanje guteguza abantu ko agiye kubaha ukuri ku byamubayeho muri Redblue jd, Yatangiye avuga ko muri 2019 yari afite umuhungu bakundana ari nawe wamuhuje na JD.

Abayo Yvette Sandrine, yasubije abibazaga ko yaba yarakundanye na Jackson nyiri Redblue,ko koko bakundanye bakagirana ibihe byiza ariko mu gihe gito, ariko nyuma baza gutandukana bitewe n'uko Jackson yamuhishe ko afite umugore n'umwana ndetse Jackson akaba umuntu ngo ucunga cyane umuntu bakundana, amubaza akari imurori. Ibi rero ntabwo Abayo Yvette Sandrine yabyishimiye, biza kurangira avuye mu kigo ndetse anatandukanye na Jackson nyiri Redblue JD.

Iki kigaro Abayo Yvette Sandrine, yatangarijemo ko yakoranaga ingufu n'ubwitange kugira ngo agaragaze ko gukundana na Boss we bitamubuza gukora akazi kandi neza.

Yatangaje kandi ko ari we warangije urukundo rwabo, kuko atumvaga ukuntu yabana n'umugabo ufite abana 3 ndetse n'abagore 2, ntiyumvaga ukuntu yaba umugore wa 3. No kwanga kuba imfungwa ya Jackson mu rwego rwo kumugenzura cyane.

Abayo Yvette Sandrine, yavuze kandi ko azasaba imbabazi umugore wa Jackson, kuko yamuhemukiye atabishaka kuko Abayo Yvette Sandrine atari azi ko Jackson afite umugore.Yahakanye kandi ko yisabiye Jackson ko babana, avuga ko ariwe warangije uru rukundo ko ibindi abantu bavuga ari ibinyoma.

Yemeye ko Jackson yamwishyuriye inzu ariko ko yayishyuye nkuwishyura umukozi yari abereyemo umwenda, Jackson ngo yashatse kuzajya aza muri iyo nzu yishyuye ariko ngo umukobwa amubera ibamba. Ngo Jackson yishyuye inzu mu rwego rwo kujya ayigeramo akidagadura ariko nyuma aza guhakanirwa, ngo n'ibintu byamubabaje cyane atangira kwihimura kuri Abayo Yvette Sandrine, amwishongoraho. Sandrine avuga ko atari impuhwe yagiriwe ahubwo ko yahawe ibyo yagombwaga.

Jackson yabwiye Abayo Yvette Sandrine ko azamugendaho ubuzima bwe bwose kugeza igihe izina rya Abayo Yvette Sandrine ryangiritse, aha niho yatangiye gukoresha ibihangano bya Abayo Yvette Sandrine ntaburenganzira abifitiye.

Nyuma Abayo Yvette Sandrine yasabye imbabazi umugore wa Redblue JD, baza no kuba inshuti.

Iyi nkuru yakozwe na Abayo Yvette Sandrine yagaragaje kandi ko Jackson Boss wa Redblue JD afata igitsina gore nk'imbwa, ashyira n'amajwi mu nkuru ye agaragaza akarenga Jackson akorera abagore.

Ikiganiro cyose wakireba hano.

Ikiganiro cya mbere wakirebera hano.