Abakinnyi b'U Rwanda bari I Burundi batashye kibuno mpa amaguru._ISHEJA
Abakinnyi bakiri bato bari mu baserukiye Igihugu cy’u Rwanda mu mikino ya tennis yaberaga mu Gihugu cy’u Burundi batashye amaguru adakora hasi.
Mu mikino y'abakiri bato ya huzaga ibihugu bigize umuryango wa EAC , yaberaga mu Gihugu cy’u Burundi Abanyarwanda batashye igitaraganya mbere y’uko imikino isozwa yaberaga mu Gihugu cy’u Burundi, yahuzaga Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byose, Dore ko byari bifite ababiserukiye aho Igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe n'abagera kuri 16 bagombaga guhatana mu marushanwa azwi ku izina rya “ East Africa junior championship”.
Abari baserukiye Igihugu cy’u Rwanda bikaba byabaye ngombwa ko bataha vuba vuba amarushanwa adasojwe ndetse bakaba bataranigeze babimenyesha abateguye amarushanwa mbere yo guhaguruka bisubirira iwabo, Dore ko byari biteganijwe ko amarushanwa asozwa kuri uyu wa 14 Mutarama 2024 , aho byabaye ngombwa ko abari bahagarariye igihugu cy’u Rwanda bahagurutse mu Gihugu cy’u Burundi kuri uyuwa gatanu, i tariki ya 12 mutarama bakagera i Kigali ku munsi wo ku wa gatandatu ariho basesekaye mu Rwanda.
Imwe mu mpamvu nyamukuru yateye gutaha ikaba ari impamvu y’imibanire y’Ibihugu byombi aho Leta y’Igihugu cy’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose iyihuza n’Igihugu cy’u Rwanda ndetse bikaba bikomeje kuvugwa ko n’Abanyarwanda bari mu Gihugu cy’u Burundi bashobora guhambirizwa bagasubizwa iwabo.
Mu kiganiro n’Umunyamahanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Bwana Zeophanie Niyonkuru, akaba yatangarije itangazamakuru ko ibi bihe ndetse n’umubano uri hagati y’Ibihugu byombi atari ibihe byoroshye ko abari bahagarariye Igihugu cy’u Rwanda mu mikino yaberaga mu Burundi atari ibihe byaboroheye ndetse ko kurekera abana bari basohokeye Igihugu m'u Burundi ukurikije Uko ibihe bimeze ubu utakwizera umutekano wabo.
Ibi byose bikaba bibaye nyuma y’uko imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi itameze neza biturutse ku mpamvu z’Ibihugu byombi mu bigendeye na politiki, aho Igihugu cy’u Burundi gishinja Igihugu cy’u Rwanda kuba inyuma y’umutekano mukeya wabwo, bushinja u Rwanda mu kuba rubigiramo uruhare gusa ibi Leta y’u Rwanda ikabyamaganira kure ivuga ko ntakuri kubirimo, ndetse muri Iki cy'Umweru ku wa tariki ya 11 Mutarama niho Igihugu cy’u Burundi cyiyemeje gufunga inzira zose zagihuzaga n’u Rwanda bityo Imipaka yose yo kubutaka ikaba yarahise ifungwa igitaraganya.