Nyuma yo kwiba yashatse gutema Umunyerondo araraswa ahita apfa, Siborurema ufite imyaka 41._ISHEJA

Siborurema ufite imyaka 41, uheruka kuva IWAWA yarashwe ubwo yageragezaga gutema Umunyerondo.

Nyuma yo kwiba yashatse gutema Umunyerondo araraswa ahita apfa, Siborurema ufite imyaka 41._ISHEJA

Ubwo Siborure Jean Pierre yamaraga kwiba mu rugo ruri Kicukiro, nyir'Urugo yatabaje abashinzwe irondo, baza kumutaba bazanye na Police

Siborurema yashatse  gutema umwe mu banyerondo kuko yashatse kumuta muri yombi, Police ihita imurasa.

Ibi byabereye  m'Umurenge wa Kigarama mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere, muri uru rukrrera rwo kuri uyu munsi.

Siborurema bivugwa ko amaze iminsi 2 avuye i Iwawa aho yari afungiye kubera ibikorwa by’ubujura.

Mugicuku ahagana Saa Munani z’ijoro yagiye kwiba mu rugo rw’umusore uba wenyine, yica urugi arinjira atwara ikofi irimo amafaranga n’ibyangombwa, smartphone ebyiri, mudasobwa imwe, inkweto, ipantalo n’ishati.

Uyu musore yabonye umuntu amwinjiranye  mu nzu ye, ahita atabaza irondo naryo rihamagara Polisi, bahita bagera kuri Uyu Musore, ari nabwo habayeho igikorwa cyo kumurasa kubera kurwanya inzego z'Umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko ubwo abashinzwe umutekano babonaga Siborurema, yirukanse agana mu gishanga.

Yatangaje ko “Abanyerondo batabaje Abapolisi bo kuri Station ya Kigarama, bifatanya n’irondo mu kumukurikira bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko atari ubwa mbere uyu mugabo akora ububandi. Amakuru ava mu baturage avuga ko mu 2016, nta mezi yashiraga adafashwe yibye.

Nkubu  kuva muri Gicurasi 2017 kugera muri Werurwe 2018, yamaze amezi icyenda afunzwe kubera ubujura.

Mu 2018 nabwo yarafashwe afungwa by’igihe gito, ahita ajyanwa kugororerwa i Iwawa ahamara umwaka. Akivayo, yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ubujura, afungirwa i Mageragere aho yamaze imyaka ibiri, hagati ya Kamena 2020 na Kamena 2022.

Akiva muri Gereza, nabwo yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ubujura, ajyanwa i Iwawa.

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko uyu Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 7 Werurwe 2025 avuye kugororerwa mu kigo cya i Iwawa kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

ACP Rutikanga yahaye ubutumwa abajya kugorororerwa i Iwawa, ko bakwiriye gukoresha ayo mahirwe n’ubumenyi bahabwa, mu bibafitiye akamaro aho kwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Ati “Kugorororerwa i Iwawa ni igihe cyo guhabwa ubumenyi bubafasha guhindura imico mibi ariko bikabaha n’ububasha bwo kuba muri sosiyete bakora ibikorwa biyifitiye akamaro nabo bibafitiye akamaro. Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”

Ibyo uyu mugabo yari yibye, birimo mudasobwa, smartphone ebyiri, inkweto n’imyenda, byafashwe kugira ngo bizashyikirizwe nyirabyo.

                                                                         Inkuru ISHEJA dukesha IGIHE