Arsenal yanze kongera kwamamaza Visit Rwanda kubera M23_ISHEJA

Arsenal yahagaritse ubufatanye na Rwanda Development Board bwo kwamamaza umushinga wa Visit Rwanda.
Ubuyozi bw'Ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal bwatangaje ko buhagaritse Amasezerano bwari bufitanye na Rwanda Development Board yo kwamamaza Visit Rwanda.
Arsenal yatangaje ko itazongera amasezerano bwa 3 kubera ko Leta y'Urwanda iri gushinjwa n'Amahanga kugira uruhare rwako kanya mu biri kubera Muburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse no kuba Leta y'Urwanda ishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, uvugwaho guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Aya masezerano ni Ay'imyaka 4,aho yashoboraga kongerwa.
Ikipe Ya Arsenal yishyurwaga maze ibirango bya Visit Rwanda bigashyirwa kumyenda yayo ndetse no kuri stade.
Iyi kipe ikaba yarahiswemo ngo yamamaze Vist Rwanda kubera ko Ikomeye kandi ifite abakunzi benshi bayikurikirana Umunsi kumunsi, aho buri munsi byibura ikurikiranwa n'Abantu barenga miliyoni zirenga 36 bose ku Isi hose.
Ibi biba ar'inzira nziza yo kwamamaza yari yahiswemo n'ababishinzwe mu Rwanda/Rwanda Development Board kuko abakurikirana umupira ari benshi kandi bamwe muri bo baza gusura ibyiza bitatse Urwanda, narwo rukabikuramo ama Dovise, rukoresha mu bikorwa by'iterambere.Abandi nabo bakaza kuhashinga Imishinga y'iterambere iha akazi Abenegihugu.
Aya masezerano kandi yo kwamamaza Visit Rwanda akaba arimo n'andi Makipe yo Ku Burayi nka Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko aya Makipe nayo ashobora guhagarika aya masezerano yagiranye na RDB, kubera igitutu cy'Amahanga ndetse na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nihatagira igihinduka.
Arsenal ikaba yari ifitanye amasezerano na Rwanda Development Board y'imyaka 4, aho yishyuwe miliyoni 49.2 z'ama Dolari.