Umugabo w'umutasi wa M23 yigize Umugore ngo atate Igisilikare cya DRC.ISHEJA

I Kinshasa kumurwa mukuru wa RDC, mu nkambi ya gisirikare ahabitse ibirwanisho by’ingabo z'Igihugu habonetse Umugore ukuze acuruza itabi ariko yari adasanzwe.
Kumutwe we yabaga yambaye imisatsi y'abagore, ingohe ze azikora nk'izabagore kandi yasize tiro, ibi abagore basiga kungohe.
Mugituza yari yambaye soutient gorge yirabura kandi yambaye ikanzu n’inkweto by'abagore, aboneka nk’umugore ukuze ucuruza itabi hafi n'inkambi ya gisirikare iri i kinshasa, ariko Ubutasi bwa Kongo buvuga ko atacuruzaga itabi gusa ahubwo yabaga ari mu bikorwa by'ubutasi. Uyu mugabo wigize umugore avuga n'Ururimi rw'ilingala, kuburyo kumukeke byari ibintu bigoye.
Ijwi rye bivugwa ko rimeze nk'iry'Umugore w’imyaka 60 kuburyo utapfa kumukemanga utamwitayeho neza kandi igihe kirekire, ariko yari umugabo w'intasi kabombo ngo wari mu gikorwa cyo gukusanya amakuru akayaha ingabo bivugwa ko zigomba guterera rimwe inkambi za gisirikare ziri muri Kinshasa.
Intasi za Leta ya Kinshansa kubera umutekano muke uri mu Gihugu zakanuye amaso zitangira kugenzura buri muntu ndetse n'ibintu ku buryo budasanzwe, nibwo uyu mutasi bivugwa ko yatatiraga M23 bakomeje kumugenza kuko yahoraga hafi y'ikigo cya Gisiliksre acuruza itabi yitoratoza hafi aho, izi ntasi nyuma yo kumukemanaga zikamugenda runono zahisemo kumuta muri yombi ngo akorweho iperereza, zaramufashe aramburwa basanga n’umugabo w’umutasi.
Uyu mugabo kandi avuga n'Ururimi rw'Ikinyarwanda. nkuko bigaragara mu mashusho ye ari hanze.