AES: UBWIGENGE BUSHYA BWA AFURIKA! _ISHEJA

Ese inzozi za Muammar Gaddafi zigiye kuba impamo kuri Afurika?

AES: UBWIGENGE BUSHYA BWA AFURIKA! _ISHEJA

Nk'uko uwahoze ari Perezida wa Libiya, Muammar Gaddafi, yigeze abivuga, hashyizweho ku mugaragaro Aliance des Estados du Sahel (AES), ihuriro rigizwe n’ibihugu bya Mali, Niger, na Burkina Faso. Muri icyo gikorwa, hanamuritswe ku mugaragaro ibendera rishya ry’iyo konfederasiyo.

Ibyo bihugu bitatu byo muri Afurika y'Iburengerazuba byavuye mu muryango wa CEDEAO kubera ko ubogamira ku banyaburayi kandi ukaba warananiwe gukemura ibibazo by’Afurika.

Ku bijyanye n’ubukungu no guhererekanya amafaranga, hariho gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe rizorohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize iyo konfederasiyo.

Nanone, hashyizweho pasiporo imwe ku baturage b’ibi bihugu uko ari bitatu. Mu rwego rw’umutekano n’ubusugire bw’ibihugu, hashinzwe Task Force igizwe n’abasirikare 5,000 bafite inshingano zo kurwanya iterabwoba mu karere.

Ibi bikaba bishobora gusobanura intambwe ikomeye mu nzozi za Gaddafi zo gushyiraho Afurika yigenga, ifite ububasha ku bukungu bwayo, igira ubwisanzure mu miyoborere yayo, kandi itagitegekwa n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Ese utekereza ko iyi AES izashobora guhangana n’igitutu cy’abanyaburayi na Amerika?