BRICS+ na Bretton Woods Biri kurebana ay'ingwe dore impamvu.

BRICS+ na Bretton Woods Biri kurebana ay'ingwe dore impamvu.

Inama ya Bretton Woods yabaye mu 1944 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yarifite intego yo gushyiraho uburyo bushya bw’imari n’ubukungu bw’isi nyuma y'intambara ya kabiri y’isi.

Iyi nama yaje gushyiraho Banki y’Isi (World Bank) n'Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund - IMF), ndetse yashyizeho uburyo bwa Gold standard, aho ifaranga rya Amerika (US dollar) ryahindutse ifaranga mpuzamahanga ryashoboraga kugenderwaho mu bucuruzi bw'isi yose, rigashingirwa ku gaciro ka zahabu. 

Iyi sisitemu yateje imbere ishoramari n'ubucuruzi mpuzamahanga, ariko yaje kugerwaho n'ibibazo mu myaka ya 1970 ubwo idolari rya Amerika ryaretse kugira agaciro hagendewe kuri zahabu.

Ku rundi ruhande, Inama ya Kazan ya BRICS mu 2024 ni igice cy’imihurire ya BRICS (Brazil, Russia, India, China, na South Africa), aho bagamije kuvugurura uburyo bw’imari n’ubucuruzi mpuzamahanga bwari bwarashyizweho n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bikaba bihangayikishijwe n’uko ibihugu bikize byo mu Burengerazuba bigena amategeko y'ubukungu. 

Muri iyi nama, BRICS irashaka gushyiraho uburyo bushya bwo kwishyurana mu bucuruzi hakoreshejwe amafaranga atandukanye n’idolari ry'Amerika, birimo no kurema ifaranga rishya rishobora gukoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Muri make, Bretton Woods yashyizeho uburyo bushya bw’ubukungu bwari bushingiye ku miryango nka IMF na Banki y’Isi, aho US dollar yabaye ifaranga nyamukuru, mu gihe Kazan Conference ya BRICS yo ishaka gushyira iherezo ku bwiganze bw’idolari ry’Amerika, ikubaka sisitemu mpuzamahanga y’imari ishingiye ku mpuzamafaranga atandukanye.