Ibihugu 5 bifite umubare w'Abasilikare benshi ku Isi_ISHEJA
Iyi nkuru iragaruka ku 5 Bihugu bifite Igisilikare kinini ku Isi.
Igisilikare gikomeye n'ingenzi ku Gihugu niyo mpamvu ibihugu byinshi bishyira imbaraga mu kucyubaka, kigakomera kuburyo ikindi Gihugu iyo gishaka kugitera kibitekerezaho inshuro nyinshi.
Kubaka igisilikare gikomeye ntibigarukira mu kugira umubare munini w'ingabo gusa,
Ahubwo no kugira ibikoresho bikomeye, ikoranabunga rigezwe ndetse n'ubutasi bwiza nabyo n'ingenzi kugisilikare.
Ibihugu byose biba bishishikajwe no gutunga Igisilikare gikomeye ariko si Ibihugu byose biba byihagazeho kimwe, uko birushanya amikoro ni nako birushanya Igisilikare gikomeye kuko kucyubaka bitwara amafaranga menshi akigendaho buri munsi, siko Ibihugu byose byabishobora mu buryo bungana rero.
Ubu hari Ibihugu byasize ibindi kuri iyi ngingo kuburyo ibyasigaye byabisaba imyaka amagana ngo bishyikire ibyateye imbere kuri iyi ngingo.
Kugira umubare munini w'abasilikare ntibiha igihugu ijambo rikomeye iyo ntabikoresho bihambaye gifite kuko Igihugu Gifite intwaro nziza, ubwo ni izicira benshi icyarimwe cyamerera nabi igifite ingabo nyinshi mukanya nkako guhumbya.
Ibi nibyo bihugu bifite Ingabo nyinshi kurusha ibindi ku Isi kugera ubu.
1. Ubushinwa
Ubushinwa ubu musoma iyi nkuru bufite Abasilikare Miliyoni 2.03.
Ubushinwa buri mu bihugu byambere 3 bifite Igisilikare gikomeye ku Isi, bukaba ubwambere mu kugira Abasilikare barwanira Kumazi kurusha ibindi byose bisigaye, uyu mwanya bukaba byarawukuyeho Abongereza ndetse na Leta zunze ubumwe za A merika na Navy Seals yabo.
Ubushinwa kandi ubu bukaba buhanganira na Amerika mu kugira igisilikare gikaze ku Isi, ntibibe mu mazi gusa, ahubwo no kubutaka ndetse no mukirere.
2. Ubuhindi
Ubuhindi buza kumwanya wa 2 mukugira ingabo nyinshi kurusha ibindi bihugu bisigaye.
Ubuhindi nabwo bukaba butoroshye na busa muri ibi bya Gisilikare, bumeze nkuburyamiye amajanja kubera guturana na Pakisitani ndetse n'Ubushinwa, nabwo buhora bwiyubaka kuri iyi ngingo
Ntiburyama ngo businzire. Ubu Ubuhindi bufite ingabo Miliyoni 1.45 zose.
3. Leta zunze ubumwe za Amerika.
Iki Gihugu ni Igihangange mubya Gisilikare kuva intambara bise iy'Isi yarangira kugeza ubu, kikaba Igihugu gikunda gushondana no gushaka guhaka ibindi
Amerika ikaba ifite ingabo nyinshi, intwaro zigezweho nyinshi ndetse n'ikoranabuhanga ibindi bihugu bitarageraho ariko ukuyeho umwanzi wayo w'igihe kirekire ariwe Uburusiya kuko budashobora kugoheka mu gihe hari intwaro Amerika ifite bwo butarayigira cyangwa se ngo butunge indi yayisenya.
Ubu Amerika ifite Abasilikare Miliyoni 1.32, ikaza kumwanya wa 3 Ku Isi mu kugira ingabo nyinshi.
4. Uburusiya
Federasiyo y'Abarusiya ubu iza kumwanya wa 4 mu kugira ingabo nyinshi ku Isi, Iki Gihugu kandi ubu kiri muntamabara na OTAN iri kubera muri Ukraine, Ntawahakana ko iki gihugu gikomeye mubya Gisikare kuko nacyo kidasiba kubyerekana Imihanda yose y'Is, aho gihora gihanganye na Amerika ndetse n'abambari bayo.
Iyo bigeze kubutasi Uburusiya buza imbere cyane y'ibindi Bihugu mu gukusanya amakuru ndetse no mu kumenya ibibera ahandi hose ku Isi.
Abarusi kandi bakaba bazwiho kugaba ibitero by'ikoranabuhanga ndetse no kwiba amakuru y'ubwiru hafi mu bihugu byose harimo na biriya bikomeye.
5. Koreya ya Ruguru
Iki Gihugu nacyo kiri mu bihugu bifite Abasiliksre benshi ku Isi kuko ubu gifite Abasilikare bari mukazi bagera kuri Miliyoni 1.32 bose, ariko buri munya Koreya ya Ruguru agambo kuba ari umusilikare, hagize igihugu kisanga mu ntambara na Koreya cyakwisanga kiri kurwa n'Abaturage bose biki Gihugu.
Koreya ikaza mu Bihugu byihagazeho cyane mubya Gisilikare nubwo bidakunda kuvugwa, ahubwo abanzi bayo bakayisebya ngo irakennye, nta bwisanzure buhaba ndetse n'ibindi bibi byinshi byose bibaho nibitabaho.
Ibi nibyo Bihugu 5 bifite ingabo nyinshi kurusha ibindi, bikaba binahuriye ku kintu cyo gutunga intwari Izi zirimbura benshi izi bakunda kwita Kirimbuzi.
Byose n'ibinyagatuza nta na kimwe cyakana kirimo dore ko byose hagati yabyo burya binatinyana.