Indirimbo yaThe Ben yagaruwe kuri Youtube, nyuma yo gukurwaho._ISHEJA

Menya impamvu yakuweho.

Indirimbo yaThe  Ben yagaruwe kuri Youtube, nyuma yo gukurwaho._ISHEJA

Nyuma yo gukora ubukwe, indirimbo ya The Ben ni Forever yasibwe kuri Youtube. Iyi ndirimbo ni Forever  yari imaze guca ibintu cyane kuko yari irimo irebwa ku buryo budasanzwe, 

Abantu bagaragaje ko Bakunze amashusho yayo ndetse n'ubutumwa buyirimo.

The Ben yari yaciye agahigo gakorwa na bake mu Rwanda, kuko indirimbo ye ari kumwe n'umufasha we yari imaze kurebwa inshuro zirenga 1,000,000 mu gihe gito cyane yari imaze ishyizwe hanze ku rubuga rwa YouTube.

Iyi ndirimbo ya The Ben, yasibwe kuri uru rubuga rwa Youtube kubera ko  yaregwaga Copyright. Yerezwe na Kompanyi ya Drone Skyline Ltd, iyirega gukoresha amwe mu mashusho yayo The ben atabiherewe uburenganzira.

The ben yatangaje ko we n'ikipe ye bari gukora ibishoboka byose ngo baganire n'ikomanyi ya Drone Skyline kugira ngo harebwe uko iyi ndirimbo yagarurwa ku rubuga rwa Youtube, yatangaje kandi ko iyi Kompanyi yari yabahaye uburenganzira bwo gukoresha amashusho yayo.   

Nyuma yo gusiba iyi ndirimbo hashize umunsi umwe ihita igarurwa. kuri ubu twandika iyi nkuru  ikaba imaze kurebwa 1,800,806, ni agahigo gakomeye cyane kuko ibi bidakunze kubaho mu Rwanda.