Robots z’u Burusiya zageze ku rugamba.

Igisirikare cy’Uburusiya cyashyikirijwe robots zo kurwanya ibifaru byo mu bwoko bwa leopards 2 byatanzwe n’Ubudage na Abrams by’Abanyamerika.

Robots z’u Burusiya zageze ku rugamba.

Izi robots nazo ubwazo ziteye nk’ibifaru ariko akazi kazo kibanze ni ako guhiga ibifaru bikomeye, iyi Robot Marker ikazisenya mu_kanya  nkako guhumbya,   ikoranabuhanga ry’izi robots ryakorewe guhiga ibindi bifaru ngo bisenywe kuburyo butagoranye.

Ubu izi robots zamaze kugezwa muri Donbas nkuko bitangazwa na Dmitry Rogozin wahoze ukuriye ikigo cy’uburusiya “Roscosmos”,  aratangaza ko mu cy’umweru gishize muri Donbas hagejejwe robots 4 zose.

 

Uburusiya Kandi bwiteguye no gushyira sisitemu y’intwaro zirinda ibifaru kuri izi robots marker, mu buryo bwo kuzongerera ubushobozi bwo kwirinda no gukora neza birenze uko zakora zonyine.

 

Izi robots marker z’Uburusiya bizwi neza Ko zirasa ntaguhusha Kandi zifite ubushobozi bwo Kurasa Abrams na Leopards 2 mu ntera y’ibiromeyero 6 byose. 

Izi robots zubatswe n’ikigo cya Android Technical company gifatanyije n’ikigo cya The Advanced   Research  Foundation.