Amakuru mashya ku bakunzi ba Green Card._ISHEJA

Sobanukirwa byose ku gukina uyu mukino uhuruza amahanga, aho benshi bawukina bashaka kujya gukorera no gutura muri Leta zunze ubumwe za America.

Amakuru mashya ku bakunzi ba Green Card._ISHEJA

Green Card, N'iki ese wayitsindira ute ngo uge kuba muri America. 

Abantu benshi bakunze kwibaza uko  babona ikarita y'icyatsi kibisi (Green Card) ibemerera gutura cyangwa se gukorera muri America,  Iyi n'ikarita ihabwa umuntu wagize amahirwe muri tombora iba buri mwaka mukwezi kwa 10 kugeza mu kwa 11 aho buri wese uturuka mu Gihugu cyemerewe muri iyi tombora yohereza ubusabe bwe ku rubuga nkoranyabantu rwa Leta ya America agategereza igisubizo kiza nyuma y'amezi 6 kerekana ko yemerewe cyangwa se atemerewe, iyi tombora ikaba ihuriramo abantu ama Miliyoni n'ama miliyoni batuye kumubumbe aho buri umwe muri bo aba ahatanira kujya muri Leta zunze ubumwe za America.

Ikarita y'icyatsi kibisi  (Green Card) ihabwa umuntu wayitsindira ikamwemerera guhabwa Visa y'ubuntu imujyana gutura cgangwa gukora muri America, nyuma y’imyaka 5 akemererwa gusaba kuba Umunyamerika no gutunga urupapuro rw'inzira rwa Leta zunze ubumwe z'amerika (passport) , yemererwa kandi n'ubundi burenganzira mu Gihugu Nk'umunyagihugu.

Gusaba Ubu uburenganzira bikorerwa ku rubuga rwa Leta ya America, ari rwo www.dvlottery.state.gov gusa bikaba rimwe mu mwaka.

Ibisabwa ngo wohereze ubusabe ni Ifoto ngufi yemewe na America ariyo bita American photo style iba ifite pixels 600 kuri 600 cyangwa se 1 inch kuri 1 3/8 inches (22 mm kuri 35 mm)  na 50% kuri 69%,  iyi foto niyo igorana kuko ntiwashyiraho ibonetse yose ngo bikunda, ugomba kwifotoza iyi foto kugitambaro cy'umweru cyangwa se ahandi hantu h'umweru nko kurukuta. Indorerwamu, utunigi, n'ibindi bintu washyira kw'isura ntibyemewe bisaba kwifotoza n'isura yawe y'umwimerere amatwi agaragara neza. 

Ifoto nawe ushobora kuyikorera uciye hano, 

https://travel.state.gov/content/visas/en/general/photos.html
Ugakanda ahanditse start photo tool, maze ukayitunganyiriza.

Iyurangije kubona iyi foto bigusaba kuzuza urutonde rw'ibibazo ubazwa rugaragara kuri www.dvlottery.state.gov , n'ibibazo bireba umuntu ku giti cye harimo imyirondoro yawe, umubare w'abana utunze batarengeje imyaka 21 harimo n'umugore ndetse n'amashuri wize ku mashuri hasabwa kuba wararangije ayisumbuye byibura, niyo y'ibanze.

Iyo urangije kuzuza Ibisabwa urohereza urubuga ruhita rukwereka code zizakwemerera kureba ko watsinze tombora, izi code ugomba kuzibika muri Email cyangwa se ukazisohora ku rupapuro kuko iyo uzitakaje ntibikunda kureba ko watsinze.

Leta ya America itangaza abatsinze mukwa 5 kumwaka ukurikiye uwo wasabyemo bivuze ko abo muri uyu mwaka bazatangazwa muri 2024 kuri www.dvlottery.state.gov.

Tombora y'uyu mwaka izatangira ku i Taliki 4/10 irangire ku i Taliki 7/11/2023.

Leta za America zashyize ahagaragara itangazo rivuga ko gukina tombora bizatangira, bikanarangira kuri ariya MA Taliki yavuzwe haruguru. 

Iyo umuntu atsinze tombora ibikurikira abikorera kuri Ambasade ya America mu Gihugu aherereyemo, bimusaba kandi passport no kuba afite amafaranga azakoresha murugendo no kwicumbikira ageze muri USA iyo udafite ubushobozi bwo kwitunga ugezeyo ushaka umuntu utuyeyo uzakwakira ugezeyo. Bitaba ibyo nti wivunire ubusa ubigerageza kuko ibikurikira byose ni uwatsinze ubyimenyera.


Ufite ikindi kibazo cgangwa icyo udasobanukiwe ubona twagufasha kumva neza watwandikira kuri ishejamediahouse@gmail.com .