Inkoko ifite imiterere yihariye, sobanukirwa Ayam Cemani._ISHEJA

Inkoko ifite imiterere yihariye, sobanukirwa Ayam Cemani._ISHEJA

Ayam cemani n'inkoko ifite byinshi yihariyeho utasangana izindi nkoko, n'inkoko itangaje cyane rwose, ubu bwoko bw'ikoko buboneka hacye nibwo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, 

Ayam cemani bakunze kuytazira Lmburghini chicken, iyi  ikaba inkoko y'ubundi bwoko butamenyerewe na benshi, ni inkoko ifite imiterere yihariye yo ubwayo utasangana izindi nkoko.

Iyi nkoko iteye kuburyo butangaje bwibazwaho na benshi bakibaza impamvu imeze itya, Ayam Cemani zose zigomba kuba ari umukara nkuku muzibona, Zikaba ari inkoko zidakunze kuboneka kandi korora kwazo bigoye ( bibuze ko zidakunda kurorokera aho ari ho hose ku Isi).

Izi nkoko zirangwa no kuba ari umukara kumubiri wazo wose, bisobanuye ko ibice byose bigize izi nkoko biba arumukara, kuva kumutwe kugera kubirenge byazo, udasize n'amababa yazo, amaso, ibirokoroko, umunwa, amagufa yazo n'ibindi. Ayam Cemani, ntabwo ari umukara inyuma kumubiri wazo gusa

ahubwo n'imbere mu mubiri w'izi nkoko naho hasa numukara, harirabura. Guhera kururimi rwazo, umuhogo, ibice byo munda byose harimo n'amara byose usanga byirabura ndetse kugeza kumagufa yazo nayo aba yirabura nkuko twabibonye hejuru muri iyi nkuru.

Amaraso y'iyi nkoko kandi nayo ntabwo arumutuku nkandi maraso ahubwo yo asatira gusa n'umukara, urebye ubona ari umukara mwishi uvanze n'umutuku muke.

Ibi byose biyiha ububasha bwo gutera amagi y'umukara ndetse no guturaga imishwi cyangwa abana nabo baba basa n'umukara hose nta kandi kabara kivanze mumababa yazo.

Izi nkoko zika zikosha, zitungwa cyangwa se zikagurwa n'umugabo hagasiba undi, nkubu inkoko yirabura itya yo muri ubu bwoko ikaba ikosha kuva kuma $2000, kugera kuma $6000 yose. Wishyura bitewe n'ingano yiyo wifuza, uko zirutana ni nako zirushanywa kugura akayabo.

Kandi amagi y'izi nkoke Ayam Cemani ubundi zikunze kwita Lamborghini chickens  usanga aba agurwa n'abakire kandi aba batabonetse bose, ahubwo aba Miliyalideri mu ma Dollars, kuko kwigondera igi rimwe rya Lamborghini chiken bigusaba ibihumbi 2500$ yose, aya akaba ararenga Miliyoni 3,521,077.50 z'Amanyarwanda n'akayabo kayo. Tekereza kuyaguramo igi rimwe gusa, sibya buri wese. Aya magi impamvu ahenda atya birumvikana, nuko ava ku nkoko zitaboneka hose nyine, ikintu cyose kiboneka gake cyane cyangwa se bigoye kiba kigomba guhenda.

Buretse ko binavugwa n'abariya inyama n'amagi by'izi Lamborghini chikens ko biryoha cyane rwose, nubwo kuryoha gusa ataribyo byahita bituma bihenda.

Lamborghini chiken cyangwa Ayam Cemani zikunze kugaragara cyane muri Indonesia, mu gice kitwa Volcanic Island cyangwa ikirwa cy'ibirunga, kuri iki kirwa kandi, hari n'ibindi byiza nyaburanga nka waterfalls, insengero za kera ndetse n'ubuhinzi bw'icyayi.

Ayam Cemani isa umukara yose no kugera kumagufa yayo kubera FIBROMELANOSIS NA HYPERPIGMENTATION.

IBI BIKABA ARUKWIRUNDANYA GUKABIJE  KWA MELANIN PIGMENT CYANGWA SE UTUNYANGINGO DUTANGA IBARA RY'URUHU TUKIRUNDANYIRIZA MUNSI Y'URUHURU BIGATUMA IKINYABUZIMA KIRABURA CYANE.

AYA MAGAMBO FIBROMELANOSIS NA HYPERPIGMENTATION 

AKORESHWA KU NKOKO CYANE CYANE  HAGAMIJWE  KUVUGA CYANGWA KUGARAGAZA IMITERERE YAZO NDETSE N'UKO ZIGARAGARA, MURI IZO HAKABA HARIMO AYAM CEMANI NA SILKIE.

                                                                        Izi nizo Silkie

IZI SILKIE NAZO ZIKABA ZITEYE KUBURYO BWIHARIYE KANDI BUSHIMISHA BENSHI, NK'UKU MUZIBONA NYINE, ARIKO ZO NTA MWIHARIKO ZIFITE WO KUBA UMUKARA NKA CEMANI, AHUBWO SILKIE ZIBA ZIRI MUMABARA MENSHI ATANDUKANYE HARIMO N'UMUKARA WIJIMYE.

Umwa ikiganiro kuri iyi nkoko yihariye: https://youtu.be/YgmNwlTwZXQ