UBWONGEREZA BWAFATIYE IBIHANO U RWANDA _ISHEJA

UBWONGEREZA BWAFATIYE IBIHANO U RWANDA _ISHEJA

Ubwongereza bumaze gutangaza ibihano bwafatiye igihugu cy’u Rwanda kubera intambara yarwo muri Kongo DRC no gutera inkunga umutwe wa M23 Leta yita uw’iterabwoba.

Ipaki y’ibihano irimo: 

1. Guhagarikira leta y’u Rwanda inkunga yose Ubwongereza bwahaga u Rwanda, usibye gusa inkunga itangwa ku batishoboye n’ubutabazi izakomeza ariko itazanyuzwa mu ntoki za Leta.

2. Guhagarikira u Rwanda Ubufasha bw’amahugurwa ya gisirikare yahabwaga ingabo z’u Rwanda (RDF).

3. Gusaba ihagarikwa ry’impushya z’ingabo z’u Rwanda RDF zo kujya mu butumwa bw’amahoro.

4. Guhagarikira u Rwanda n’abantu bo mu rwego rwo hejuru bo mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga no kutazongera kwitabira inama n’ibirori byateguwe na Guverinoma y'u Rwanda.

5. Kugabanya ibikorwa byo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane byahuzaga Ubwongereza n’u Rwanda.

6. Ubwongereza kandi bugiye gukora ubukangurambaga mu bandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira  ngo nabo bafatire u Rwanda ibihano ndetse harebwe n’ibindi bihano bishya bishobora gutangwa.

Ubwongereza bwagize buti: "U Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z'umutekano warwo ariko n'iyo byaba byo ntibyemewe gukemuza ibibazo guteza ibindi mu buryo bw’intambara cyangwa bw’ibikorwa bya gisirikare. Ibibazo byarwo  byagombaga gushakirwa igisubizo mu nzira ya politiki gusa. Turashishikariza kandi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kureba uko yakemura ibibazo byayo n’umutwe wa M23 mu nzira y’ibiganiro byagutse. Tuzakomeza gusuzuma politiki yacu kuri iki kibazo."