Uko Abaturage biyongereye muri 2024 ku Isi hose._ISHEJA
Iyi nkuru iragaruka kubwiyongere bw'Abantu kumigabane itandukanye ku Isi.

Abantu batuye Isi bamaze kurenga Miliyaridi 8 zose kandi niko barushaho kwiyongera cyane, hari imigabane ifite ubwiyongere bw'Abantu ku kigero cyo hejuru cyane kurusha indi nk'Afulika na Aziya, mu gihe imigabane nk'Uburayi na Oseyaniya yo ifite ikibazo cyo kugabanuka kw'Abantu kukigero giteye impungenge.
Kubusanzwe Abantu nibo moteri y'iterambere ku Bihugu byabo, bisobanuye ko ahari Abantu benshi usanga n'Ubukungu bwaho bwiyongera kuburyo bushimije ndetse n'Imibereho yabo ikagenda iva mu kiciro kibi ijya mu kiza Igihuhu kigatera imbere.
Niyo mpamvu usanga Ibihugu byinshi bishishikariza ababituye kubyara cyane, ahubwo ugasanga Ibihugu bimwe na bimwe bishyiraho n'Udushimwe kumiryango yabyaye abana benshi cyangwa se kubagabo bafite abagore benshi, kugirango babatere imbaraga zo kubyara ndetse babafashe no kurera abana babyaye kugirango babeho neze, ejo hazaza bazabashe kwita ku Bihugu byabo kuburyo buboneye.
Mu Bihugu bishishikariza Abaturage babyo kubyara cyane harimo Ibihugu byo Kuburayi, Uburusiya, Ubuyapani, Ubushinwa nubwo butuwe cyane ariko bafite ikibazo cy'Abasaza benshi, n'ibindi bihugu byo muri Aziya nabyo bishishikariza abantu kubyara.
Nubwo hari Ibihugu bishishikariza abantu kubyara Abana benshi, ariko usanga abaturage babituye batabyumva bagahitamo kubyara umwana 1, ntibabyare se cyangwa bagahitamo kwibera Abatinganyi kubwinshi bakwepa kubyara.
Nkubu ibihugu byinshi byitwa ko bikize, usanga Abaturage babituye bahitamo kutabyara
Ibi bituma umubare w'Abaturage ugabanuka cyane ugasanga ibyo bihugu bituwe n'umubare munini w'Abantu bashaje mugihe Urubyiruko ruba ari ruke , ibi biteza ikobazo gikomeye kuhazaza h'Igihugu ndetse n'ubukungu bwacyo, Ibi kandi bituma ibi Bihugu bitumiza abakozi hanze yabyo, bakaza kuhakorera bakanahatura nyuma bakanabyarira yo, bigateza cy'uko abamukira babyara kukigero cyo hejuru ugasanga Ibihugu bagiyemo bifite umubare munini w'Abantu b'Abanyamahanga kandi bafite ubwenegihugu bwaho kuko baba barahavukiye.
Nka Lete zunze Ubumwe za A merika zo ziheruka gukuraho itegeko ryo guha ubwenegihugu abantu bahavukira kugirango bagabanye umubare wabashaka ubwenegihugu bwaho.
Uku niko Abatutage biyongereye mu mwaka ushize kumigabane itandukanye igize Isi dutuye.
Africa yungutse abaturage bashya miliyoni 35 zose, Africa ikaba umugabane wa mbere ufite ubwiyongere bw'Abaturage kurusha indi.
Aziya yo yungutse abaturage miliyoni 28.6. Uyu mugabane kubusanzwe niwo utuwe cyane ku Isi dore ko 1/2 CY'ABATUYE ISI UBU BABARIZWA MURI ASIYA ndetse n'Igihugu gituwe cyane n'icyo muri Aziya ( Ubuhindi icya 2 ni Ubushinwa).
Umugabane wa 3 ufite Abaturage biyongereye cyane ni Amerika ya ruguru na Miliyoni 4.6, mu gihe Amerika y'epfo bakunze kwita iy'Abalatino yo abanturage bavutse mu mwaka ushize ari Miliyoni 2.6.
Iyi ikaba ariyo migabane ifite abaturage biyongereye mu gihe isigaye yo Abaturage ahubwo bagabanutse cyane kubera ko abahatuye badakozw kubyara, kubera impamvu twabonye hejuru.
Uburayi bwagize ikibazo cyuko Abaturage bahatuye hagabanutseho Miliyoni 1.2 bose.
Oseyaniya yo yatakaje Abaturage bangana n'Ibihumbi 600 bose.