Urutonde rw’Abaperezida 5 bahembwa umushahara muto ku Isi.

Wari uzi ko Perezida w’u Bushinwa na we ari mu ba perezida bahembwa umushahara muto? Umushahara wa Minisitiri w’intebe wa Singapore ukubye inshuro zirenga 100 uwa perezida uhembwa macye ku isi. Reka turebere hamwe abakuru b’ibihugu ba bayeho ba hembwa macye cyangwa se bakaba banakiri kumirimo y’abo.

Urutonde rw’Abaperezida 5 bahembwa umushahara muto ku Isi.

5. Xi Jinping

Kubera ko ayoboye igihugu gikomeye, ushobora gutekereza ko ahembwa amafanga menshi. Ariko si ko bimeze. Perezida Xi Jinping uyobora u Bushinwa, igihugu gifite ubukungu bwa kabiri bukomeye ku isi, ari mu bakuru b’ibihugu bahembwa umushahara muto. Xi, w’imyaka 66, ayobora u Bushinwa kuva muri 2013, ubwo yasimburaga Hu Jing Tao. 

Perezida Xi ahembwa 22,000 y’amadolari ku mwaka. Bivugwa ko Perezida Xi afite umutungo ungana na miliyari 1.5 y’amadolari. Afite imitungo myinshi haba mu Bushinwa ndetse no muri Hong Kong. Xi Jinping kandi ni we m’unyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa.

4. Robert Mugabe

Zimbabwe’s President Robert Mugabe addresses supporters at his party headquarters on Nov. 8.

Iyo uvuze Zimbabwe, birashoboka ko uhita utekereza Robert Mugabe wayiyoboye imyaka irenga 35. Kuva iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika cya bona ubwigenge muri 1987, Mugabe yarakiyoboye kugeza akuwe ku butegetsi mu kezwi k’Ugushyingo 2017. Mugabe ari mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bahembwaga umushahara muto. Ku mwaka yahembwaga 18,000 y’amadolari. Bivugwa ko umutungo wa Mugabe ungana na miliyari 1.7 isaga y’amadolari. Ku myaka 95, Mugabe yaguye mu bitaro byo muri Singapore muri Nzeri 2019 azize kanseri.

3. Beji Caid Essebsi

Nyuma y’inkubiri yo mu bihugu by’Abarabu yo muri 2011, Tuniziya ni bwo yatoye Perezida bwa mbere. Essebsi ni we perezida watowe bwa mbere muri 2014. Perezida Essebsi ya yoboye Tunisiya kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo yitabye Imana afite imyaka 92. Akiri ku butegetsi, yahembwaga 16,700 y’amadolari ku mwaka. Yavukiye mu muryango ukize, gusa umutungo we ntabwo uzwi uko ungana.

2. Macky Sall

Yatangiye kuyobora Senegal muri 2012, asimbuye Perezida Abdoulaye Wade. Macky Sall, uhererutse gutorerwa gukomeza kuyobora, ahembwa 15,200 y’amadolari ku mwaka. Mbere y’uko aba perezida, Sall, w’imyaka 57, yari yarabaye minisitiri w’intebe ndetse na perezida w’Inteko Nshingamategeko. Muri 2012, Perezida Sall yari ifite imitungo ingana na miliyoni 2.6 z’amadolari. Mu matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Sall yatsinze ku majwi 58%.

1.Jose Mujica

Yamenyekanye cyane nk’umuperezida ucisha macye. Kutabaho mu buzima buhenze, kuva mu ngoro ya perezida akajya kuba mu kazu gato mu cyaro no gutunga imodoka ya kera kandi ihendutse ni bimwe mu byaranze Jose Mujica, wayoboye Uruguay kuva muri 2010 kugeza muri 2015.

Umushahara we nti wari muto mu by’ukuri. Ahubwo 90% by’ayo yahembwaga ya yatangaga mu bikorwa by’ubugiraneza.We agasigarana 15,000 y’amadolari ku mwaka. Ayo ni yo mafaranga Mujica n’umugore we bakoreshaga ku isambu yabo mu cyaro.

Mujica, w’imyaka 84, wayoboye manda imwe nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Uruguay, azwi cyane nk’umuperezida wabayeho yizirika umukanda. Rimwe yigeze kuvuga ko atari umukene.

“Banyita umuperezida ukennye kurusha abandi, ariko sinjya numva ndi umukene,” Ni ko yabwiye BBC muri 2012. Avuga ko abakennye ari abakora gusa ngo babe mu buzima buhenze kandi bagahora bifuza ibindi byinshi.

Undi muyobozi ni Papa uyobora Vatikani. N’ubwo akenshi adafatwa nk’umuyobozi mu bya politiki, umuyobozi wa Kiliziya Gatorika na we ni umukuru w’igihugu kuko ari n’Umwami wa Vatican burya. Papa we nta mushahara ahabwa burya ariko nta n’icyo abura kuko ibyo akenera byose abihabwa na vatican kandi akaba afite ububasha ku kigega cy’imari cya Vatikan.

Nyamara n’ubwo umushahara w’aba perezida ari muto, ibihugu byabo biba byarabishyuriye bimwe mu by’ingenzi bikenerwa, harimo nko guhabwa inzu, kwishyura amazi n’umuriro, abacunga umutekano ndetse n’imodoka n’amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo no mu kazi.

Sources: FORBES, CARRER ADDICT, BBC.