Niyomugabo Adrien, Umukinnyi ufite akazoza murI ruhago Nyarwanda

Niyomugabo Adrien: Umusore wakuriye muri Santer izwi nka WDC FC, ubu atanga icyizere muri Nyanza FC

Niyomugabo Adrien, Umukinnyi ufite akazoza murI ruhago Nyarwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje kubona impano nshya zigaragaza urukundo n’ubuhanga mu mupira w’amaguru, izina Niyomugabo Adrien ririmo kuzamuka neza mu ruhando rw’abakinnyi bakiri bato bafite ejo heza.

Intangiriro y’urugendo rwe mu mupira,

Niyomugabo Adrien yatangiye urugendo rwe mu mupira w’amaguru akinira Santeri cyangwa WDC FC, Ikaba Ikipe y'abakiri bato ya Mukurura FC.  Imwe mu mashuri y’imyitozo y’abato izwiho gukuza impano z’abana bari munsi y’imyaka 17.

Aha ni ho yagaragaje ubuhanga, ubwitange n’imyitwarire myiza byamufashije kugaragara nk’umukinnyi ufite ubushobozi bwo kuzamuka ku rwego rwo hejuru.

Urugendo rwerekeza mu cyiciro cya 3

Nyuma y’igihe gito muri WDC FC, Adrien yahawe amahirwe yo gukina mu cyiciro cya 3 akinira ikipe ya AS Huye, aho yakomeje kugaragaza ko atari umukinnyi  usanzwe.

Muri AS Huye, yakiniye imyaka 3, aha  hamubereye icyiciro cyo kwiyubaka no kumenyera umupira w’abamaguru byisumbuyeho. Abatoza be bavuga ko yaranzwe n’imbaraga nyinshi mu kibuga, ubuhanga mu guconga umupira, ndetse n’ubushake bwo kwiga byisumbuyeho no gukura.

Kwinjira mu cyiciro cya 2 – Nyanza FC

Nyuma yo kwigaragaza mu cyiciro cya 3, Adrien yahawe amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya 2 akinira Nyanza FC, imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda.

Ubu, ni umwe mu bakinnyi bato bitezweho kuzana imbaraga nshya muri iyi kipe, ndetse no kugaragaza urwego ruri hejuru mu mikinire. Abafana ba Nyanza FC bamaze gutangira kumugaragaza nk’umukinnyi ufite icyerekezo gishya mu ikipe yabo.

Ejo hazaza ha Niyomugabo Adrien

Nk’umusore ukiri muto ariko wiyemeje, Niyomugabo Adrien aracyafite urugendo rurerure imbere ye.

Intego ye ni imwe: gukomeza kuzamuka, kwitwara neza mu cyiciro cya 2, no kuzasohokera u Rwanda ahagarariye igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Abamuzi bavuga ko afite umwete, imyitwarire n’icyizere bimuranga mu kibuga, ibintu byose by’ingenzi ku mukinnyi ushaka kugera kure.

Inkuru yanditswe na: Isheja.com Sports Desk