Ibihugu 146 byemeye ko Palestina yigenga, UN, Inkuru irambuye._ISHEJA

Ese Palestina nyuma y'igihe kitari gito mu maganya yaba igiye kwigenga?

Ibihugu 146 byemeye ko Palestina yigenga, UN, Inkuru irambuye._ISHEJA

Umuryango uhuza amahanga UN wemeye ko Palestina nk'igihugu yigenga?

Ejo hashize nibwo umuryango mpuzamahanga wemeye Leta ya Palestina nk'igihugu gikwiye  kwigenga. Ibihugu 146 n'ibyo byatoye ko Palestina yigenga nk'igihugu ikareka Kuba munsi y'ubugenzuzi bwa Israel nkuko byari bisanzwe.

Ibihugu byatoreye iyi ngingo ni 146 ku 193.

Iki gitekerezo cyadukanywe na Ireland, Espanhe ndetse na Norway ibi bihugu uko ari 3 n'ibyo byabimburiye ibindi mu kugaragaza ko Palestina ikwiye ubwigenge nk'ibindi bihugu ikava mu kwaha kwa Israel. Kuva ejo hashize nibwo ibihugu 146 byafashe Umwanzuro wo kwemera Palestina nk'igihugu gifite ubusugire nk'ibindi byose, ibi bihugu Kandi byasabye UN kwemera Palestina nk'igihugu kigenga nk'ibindi byose nyuma yo gutorera uyu mwanzuro.

Palestina yatakaje ubwigenge nk'igihugu mu 1947 ubwo leta ya Amerika ifatanyije n'iy'ubwongereza bahaga ubutaka bwa Palestina Abayahudi ngo babutureho, kuva muri 1948 Palestina icikamo ibice 4 aribyo Israel, west Bank, Gaza ndetse Yerusalemu ubu igenzurwa na UN, ibi byashyigikiwe na League of nations ariyo yasimbuwe na UN.

Kuva mu 1922 nibwo Palestina yatangiye guturwamo n'abayahudi benshi, bayiguramo ubutaka bunini kugeza igihe bahahinduriye ubuturo bwabo kuva ubwo Palestina icikamo ibice iturwamo n'abarabu ndetse n'abayahudi.

Muri ibyo bihe Palestina yari ituwe n'abarabu 65% mu gihe abayahudi Bari 30%.

UN yahaye ubutaka  abarabu bungana na 42% mu gihe abayahudi bahawe 56%, Yerusalemu ingana na 2% isigara mu maboko ya UN iba ari yo iyireberera kugeza ubu.

Mu 1949 hashyizweho Leta ya Israel kumugaragaro, ihita yemerwa n' ibihugu 59 byose bigize UN.

Aha abayahudi bari bamaze gutsinda abarabu mu ntambara yari ibashyamiranyije, iyi ntambara yatumye Palestina yakwa ubutaka bunini kugeza n'ubu itarasubizwa.

Nyuma y'ibi byose Palestina yakomeje gushyamirana na Israel haba mu ntambara zidashira, diplomacy na politiki. Aho Palestina yakomeje kugaragaza ko yarenganyijwe na Israel ikayitwara ubutaka ko bukwiye kugaruzwa Palestina ikongera ikaba imwe nka mbere y'i 1922. Ibi ariko byakomeje gufata ubusa kuko Israel ishyigikiwe n'ibihugu rutura.

Kugeza n'ubu hatorwa Umwanzuro muri UN uha Palestina ubwigenge iracyashyamiranye na Israel mu ntambara iri kurwanirwa muri Gaza na west Bank, iyi ntambara ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2023 kugeza n'ubu ntirahagarikwa.