Imihanda y'Indege ikorera amafaranga menshi kurusha indi._ISHEJA
Iyi nKuru iragaruka ku mihanda y'injiza amafaranga menshi 10 icibwamo n'indege.
Inzira z'icibwamo n'indege zitwa imihanda nazo, zikaba inzira cyangwa imihanda ibarizwa mu kirere nta hantu ishushanyije, kuyijyendamo bisaba kumenya ibyerekezo cyangwa amerekezo aranga Isi kugira ngo hatabaho kuyobagurika no kuba habaho ukundi kwibeshya bigateza Indege impantuka no kuba yaburirwa irengero cyangwa ibindi bibazo.
N'ubwo Indege nyinshi zitwarwa n'Abantu ariko hari n'izindi zitwara ubwazo rwose zikaba zakwivana mu gihugu kimwe zikerekeza mu kindi zitayobye, ibyo bibaho kuko ziba zikoranwe ubwenge bukorano burimo Ibipimo ndang'amerekezo ku buryo butibeshya.
Iyi nkuru ikaba iri bugaruke Ku nzira z'indege 10 ku Isi zinjiza Amafaranga menshi kurusha Izindi nzira, bivuze ko Tugiye kureba inzira zihuza ibibuga by'indege bibiri bibiri zicibwaho n'abantu benshi bigatuma amafaranga basiga kuri ibyo bibuga aba menshi.
Inzira 10 z'Indege zinjiza amafaranga menshi kurusha izindi ku Isi.
Inzira Codes Zibibiga by'indege Umusaruro H1 2023
Sydney to Melbourne SYD-MEL $1.21B
New York to London JFK-LHR $1.15B
Riyadh to Jeddah RUH-JED $1.03B
Dubai to Riyadh DXB-RUH $990M
Los Angeles to New York LAX-JFK $801M
San Francisco to Newark SFO-EWR $722M
Newark to Los Angeles EWR-LAX $682M
Singapore to Sydney SIN-SYD $650M
New York to Paris JFK-CDG $647M
Perth to Melbourne PER-MEL $642M
Izi nizo nzira zihagarariye izindi mu Kwinjiza agatubutse mu mwaka wa 2023, aho zihagarariwe n'UMUHANDA WA Sydney to Melbourne aho uyu muhanda winjiza Miliyaridi 1.21 mu Madolari ya LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERICA. Muri rusange umwaka ushije ku Isi hose ingendo zose z'indege zinjije Miliyaridi 896.