Karemera yves yakoreye amashusho Kagame yavugishije benshi._ISHEJA

Umusore Karemera yves, yatigishije imbuga nkoranyabantu kubera amashusho ye.

Karemera yves  yakoreye amashusho Kagame yavugishije benshi._ISHEJA

Umusore Karemera yves wahoze ari CEO wa company y’impinga zone filmz yatunganyaga  amahusho  ari kugarukwa ho muri iyi minsi ku mbugankoranyambaga kubw’igihango cye yakoze ubwo hitegurwaga amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017 ari nabwo ayo mashusho y’icyo gihangano mu buryo bw’amashusho cye yasohotse.

Ni amwe mu mashusho ari kuvugisha benshi kugeza ubu bitewe n’ubuhanga n’ubutumwa uwo musore Karemera Yves yerekanye muri ayo mashusho, yerekena uburyo bw’Uko umukandida w’ishyaka rya FPR inkotanyi  Bwana president Paul kagame ari nawe Perezida wa Repebulika y’u Rwanda amaze kugeza ku guhugu ibyiza byinshi n’iterambere risesuye akaba yarabisobanuye arambura mu izina rimwe rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Kagame).

Amashusho yakozwe ubwo hitegurwaga amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017,  gusa kugeza ubu ayo mashusho akomeje gucicikana ku mbuga zitandukanye abantu bishimira banashyigikira umukandida w’ishyaka rya FPR uzarihagararira mu matora yegereje mu mwaka wa 2024, benshi bari gukoresha icyo gihangano cye mu rwego rwo gushyigikira no kwerekana ko badateze gutenguha ishyaka rya FPR n’umukandida wa ryo Bwana Paul kagame uteganijwe kuzabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka utaha.

Bimwe mu byamamare bikomeje kwerekana ko biteguye neza kuzegukana intsinzi y’umukandida wabo  Uzabahagararira nka bakunzi ba Team PK2024, aho muri ibyo byamamare nka Miss jolly Mutesi wegukanye ikamba mu mwaka wa 2016, Anitha Pendo uzwi nk’umunyamakuru n’umushyushyarugamba ndetse n’umwe mu bahanzi bubatse izina mu njyana Gakondo ndetse akaba n’umukuru w’itorero ry’igihugu  Intore Masamba n’abandi benshi bakomeje kwerekana ko bishimiye icyo gihangano cye mu buryo bwo kwitegura amatora y’umwaka utaha 2024.

Reba iyo video hano.