Ibyo wamenya ku ibendera rya mbere ry'u Rwanda.ISHEJA

Nkuko bisanzwe bimenyerewe buri Gihugu kigira ibendera, ariko siko byahoze kuko ibendera ari Abakoloni baryadukanye.

Ibyo wamenya ku ibendera rya mbere ry'u Rwanda.ISHEJA
Ibendera muri Africa ntiryari rimenyerewe mbere y'umwaduko w'Abazungu na Repubulika bagiye bashinga imihanda yose banyuzemo zigasimbura ubwami gakondo bwa habarizwaga.
Mbere y’uko ibendera ryaduka buri Gihugu cyagiraga ibirango kihariye ubwacyo, bikaba ibirango by'ubwami mu Gihugu runaka. No m'u Rwanda ni uko byari bimeze. Ikirango cy'ubwami cyari kizwi na bose mu Rwanda ni ingoma Kalinga.
U Rwanda ntirwahoranye ibendera kuko ryadutse mbere gato yo kubona ubwigenge.
Ibyo wamenya ku ibendera rya mbere u Rwanda rwagize nk'igihugu.
Ni ibendera ryari rigizwe n'amabara 3 ahagaze ndetse n'inyuguti nini igaragara mu ibara ry'umukara ya R.
Ayo mabara ni " umutuku, umuhondo ndetse n'icyatsi kibisi".
Iri bendera ryatangiye gukoreshwa n'u Rwanda ku i Taliki 21_1_1961, ritangira gukoreshwa rigizwe n'amabara atatu gusa hatarimo iriya nyuguti ya R, yo yaje gushyiramo mu mwaka wa 1962.
Iyi nyuguti ya R nini yari ihagararire u Rwanda nk'igihugu kandi igaragaza ko u Rwanda rwavutse ruvuye mu mpinduramatwara ya( Revolution ) Ibi bikaba byaraciye kandi bikemezwa na kamparamaka. Nkuko bigaragara iyi R nini yari ihagararire u (R)wanda, (R)evolution, (R)eferendum. 
Amabara ya Pan_African uko ari 3 yo yaba yarasobanuraga iki? 
UMUTUKU:  wasobanuraga amaraso yamenetse y'abaharaniye ukwigenga kw'Igihugu no kukibohora, ukanasobanura ubwitange bwabo. 
UMUHONDO:  Amahoro, ukwishyira ukizana kw'Abantu bigenga. 
ICYATSIKIBISI:  ikizere (hope and trust). 
Ibendera rya mbere ry'u Rwanda ryazamuwe mu buryo bwemewe neza kandi kumugaragaro kuri iyi Taliki ya 1_ Nyakanga_1962, ubwo u Rwanda ryahabwaga Ubwigenge. 
Iri  bendera  ryakoreshejwe kuva mu 1961 kugera mu 2001, ubwo ryasimbuzwaga iri ubu ririho naryo rigizwe n'amabara 3 ndetse n'izuba rya zahabu. 

Iri bendera twavuga ko rishaje ry'u Rwanda hari aho ryakomeje gukoreshwa mu birori mpuzamahanga bitandukanye kugeza mu mwaka wa 2006 kandi ryari ryarahagaritswe mu 2001. Hari aho Abanyarwanda batsindaga mu marushanwa atandukanye hakazamurwa ibendera rya kera Urugero nko mu Butaliyano mu mugi WA Sicily. Icyo gihe kandi muri ibyo birori hanaririmbirwagamo indirimbo yubahiriza igihugu ya kera.
Guhindurwa kwiri bendera n'indirimbo yubahiriza Igihugu byahawe umugisha na Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'amashyaka ya Politiki akorera M'u rwanda, 04/Kamena/1998.
Impamvu cyangwa icyateye Guhindurwa kwiri bendera

mu nkuru ikurikira iyi.

Uwaba hari icyo abiziho yaba atubwiye muri comment hasi Aha.