Perezida wa Palestine yanze kuvugana na Biden._ISHEJA

Perezida wa Palestine yanze kuvugana kuri telefoni na Perezida wa Leta zunze ubumwe za America.

Perezida wa Palestine yanze kuvugana na Biden._ISHEJA

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yanze kwitaba Telefoni ya Mugenzi we Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Jo Biden.

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, yakoze ibi nyuma yaho Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Biden asuriye Igihugu cya Israel ku i Taliki 18 Ukwakira, 2023, Biden kandi yageze muri Israel nyuma y'iraswa ry'ibitaro byo muri Gaza bikozwe na Israel.

Igikorwa cyarakaje abanya Palestine bakavuga ko ari ibintu bitari bikwiye, kurasa ibitaro birimo abana, abagore ndetse n'indembe.

Iri raswa ry'ibi Bitaro ryababaje abantu benshi cyane bagera naho bashinja Israel gukorera genocide abanye Palestine, ni igikorwa kandi cyakuruye imyigaragambyo imihanda yose y'Isi.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America ntiyigeze yamagana Israel kuri iki gikorwa cy'ubunyamaswa yakoze muri Gaza, ahubwo yavuze ko yifatanije na Israel kandi ko azayiba hafi.

Biden kandi yari afitanye Inama y'igitaraganya n'abategetsi bamwe bo m'uburasirazuba bwo hagati yagombaga kwiga ku kibazo cya Gaza na Israel, ariko nyuma yaho Israel irashe ibitaro byo muri Gaza abategetsi bari guhura nawe bamusabye kutirushya aza mu Nama ya kubera mu Yorudaniya. Uyu mujinya wo kwanga guhura na Biden wakuruwe n'iraswa ry'ibitaro muri Gaza.

Nyuma y'ibi byose, inzu y'umukuru wa Leta zunze ubumwe za America yateguye gahunda yo guhuza Perezida wa Palestine na Biden kuri telefoni

Ariko Mahmoud Abbas yanga kwitaba Telefoni ngo agire ibyo aganira na Jo Biden.