World Economic Forum, n'inama yiga k'ubukungu bw'Isi nkuko bitangazwa n'abayitegura.
Ikaba ibera i Davos ho m'Ubusuwisi buri mwaka, n'inama ngaruka mwaka yitabirwa n'ibikomerezwa by'intoranywa ku Isi hose.
Abayitabira ni abo mu ngeri zitandukanye, aho bamara iminsi i Davos biga kubibazo by' Isi.
Davos ihereye hafi y'umugi wa Zurich m'Ubusuwisi. Buri mwaka mu kwezi kwa Mutarama nibwo iyi nama ya World Economic Forum iterana i Davos.
Aha hahurira abantu batandukanye ariko batoranyijwe muri uwo mwaka, bagahabwa ubutumire bwihariye, ntiwayibarizwamo utayitumiwemo/ birashoboka kandi ko abayibarijwemo uyu mwaka ataribo bazayigarukamo undi mwaka. Muri ibyo bikomerezwa harimo Abashoramari bakomeye, Abanyapolitike bahagarariye za Guverinoma, Abayoboye Civil society, Ibitangazamakuru byatoranyijwe, Abayobozi b'ibigo bikomeye ku Isi, Abasilikare bakomeye, n'Abakuriye ibigo by'ubutasi bikomeye cyane k'Umubumbe hamwe n'Abanyabwenge b'ingeri zose.
Abo nibo bitabira iyi nama aho bamara igihe baganira kubibazo Isi ifite n'uko byakemurwa, iyi nama itavugwaho rumwe bamwe bayihuza n'ubugambanyi mpuzamahanga bavuga ko ariho hacurirwa imigambi mibisha ireba abatuye Isi.
Ni inama ibera muri Hoteli z'amabengeza hafi y'imisozi ya Alpine, aho ibi bikomerezwa bihurira biganira ariko binishimishiriza mu byumba by'ayo MA Hoteli bifata n'amafunguro y'akataraboneka.
Aha abatumiwe bahabonera umwanya wo kuganira birambuye kubiba byabateranyirije aho benshi batavugaho rumwe, kuko ibyo bahaganirira byinshi ntibijya hanze.
Iyi nama yitabirwa n'abantu bari hagati 2000 na 2500. Biyiha ububasha bwo Kuba ariyo nama yitabirwa n'abantu benshi bakomeye mu gihe kimwe.
Aha kandi niho hashyirirwaho impinduramatwara zitandukanye, cyane iz'ubukungu aho biga no kumisoro kubigo by'ubucuruzi bitandukanye, kandi hagafatirwa imyanzuro y'imisoro igomba gutangwa n'ibyo bigo ntakubabarira ngo runaka ntibimureba.
Hari n'abarenga bakavuga ko ariho hategurirwa gahunda yo gishyiraho ibyorezo nka Covid-19 hakigwa n'igihe bizamara, ndetse hakigwa nuko umutekano w'Isi uzaba umeze muri uwo mwaka uba ugezweho ari nako bahigira gahunda z'intambara zizatezwa muri uwo mwaka n'igihe zizamara, Aha kandi hagirwa iby'ihindagurika ry'ikirere.
ESE WORLD ECONOMIC FORUM N'IKI?
Ifite ikicaro gikuru i Geneva m'Ubusuwisi, nk'umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ushinzwe gutsura umubano hagati y'inzego zigenga hamwe n'iza Leta.
Washinzwe mu mwaka w'i 1971, na Klaus Schwab wari ufite inkomoko m'Ubusuwisi ndetse no m'Ubudage akaba yari impuguke mu by'Ubukungu.
Umurongo yari yahaye WEF wari imikoranire hagati yaba rwiyemezamirimo kugirango baganirize za Guverinoma ibibazo bihangayikishije Isi cyane ku nganda n'uburyo bw'imibereho muri rubanda ari nako bashyiraho za Guverinoma aho babona bibashobokera.
Ibi ni gutya byagumye kugera muri 2020, aho hashyirwagaho umurongo mushya wo guteza imbere capitalism, aho buri wese ushoboye akwiye gutunga ibyo ashoboye kwigezaho hagamijwe gushyiraho Leta imwe iyoboye Isi, Ibi bizagerwaho binyuze mu mikoranire, imirire, gushyiraho umuryango umwe ku Isi, muri rusange bbizagerwaho hashyirwaho umurongo umwe buhoro buhoro.
NI BANDE BITABIRA IYI NAMA.
Abayitabira ni abagezwaho ubutumire gusa, ntabwo wakwitumira ngo uyikandagiremo, binabaye wahezwa hanze kabone niyo waba wumva ko uri igihangage.
Mu mwaka ushize hitabiriye : AL Gore uyu yahoze ari Vice Perezida k'ubutegetsi bwa Clinton, John Kerry yahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'Amahanga muri America, Christine Lagarde Ubu akuriye Banki y'Uburayi uyu yahoze akuriye IMF, Jens Stolterberg ukuriye NATO, Ursula von der Layne Perezida w'ubumwe bw'uburayi n'abandi bakomeye ku Isi bagera ku 2000. Muri uyu mwaka hitabiriye abagera kuri 2500 harimo Umutegetsi wa Guverinoma y'Ubudage Olaf Scholz.
Muri uyu mwaka iyi nama yabaye ku italiki 16_20 Mutarama, aho abayitabiriye baganiriye kuburyo bazamura ubukungu, globalization na geopolitics, umutekano w'ingufu n'ibiryo, ku ngingo nyamukuru kandi hariho geopolitical environment.
Abayitabiriye barebeye hamwe ibisubizo by'ibi bibazo byose by'ingutu, nkuko bitangazwa.
Mu bihangayikishije aba bitabira iyi nama harimo globalization, havugwa ko izaba hifashishijwe ibyorezo, no kongera umwuka mubi hagati ya America n'Ubushinwa, kongera igihe cy'intambara muri Ukraine. Ngo ibi byose bishobora kwihutisha globalization.
Bivugwa kandi ko hazahindagurwa uko ubuzima bwari bwubatse hagamijwe kugera kuri globalization, bisobanuye ko badashaka ko Isi izongera kubaho nkuko yahoze mbere y'Ibitero bya gisilikare by'Uburusiya muri Ukraine.
Bamwe mubitabira iyi nama ntibyagutangaza umutangazamakuru ababajije ikibazo ukumva baramututse rwose kandi ubona nta soni bafite cyangwa bakanga kumusubiza ikintu na kimwe ku kibazo babajijwe.
Uwashinze uyu muryango avuga ko ikibazo atari globalization, ko ikibazo ahubwo ari ukubura Guverinoma (ubutegetsi) butegeka isi.
Ni uyu wo hasi ku ifoto.
Abandi muri benshi bayitumirwaho nabo ni aba bari ku mafoto hasi.