Uko Kim Jong Un yishe Umuvandimwe we amusize amavuta mu mayeri menshi._ISHEJA

Menya ibya Operation yatangaje Isi yose.

Uko Kim Jong Un yishe Umuvandimwe we amusize amavuta mu mayeri menshi._ISHEJA

Amayeri ahanitse ya Kim Jong Un yakoresheje yikiza umuvandimwe we yavugishije benshi, bemeza ko Kim ari umuntu utisukirwa koko.

Umuvandimwe wa Kim Jong Un yitwaga Kim Jong Nam, Yaregwaga na Pyongyang ubugambanyi yakoreraga Igihu cye ndetse no kuba inshuti z'Abo m'Uburengerazuba. Jong Nam  yari asanzwe aba mu Bushinwa ariko akajya kugambana n'Abany'Amerika muri Malaysia, aha rero niho intasi za Leta ya Korea ya Ruguru zamutegerereje ziteguye kumuhitana bidasubirwaho dore ko ari ho bari bateze imishibuka yagomba kumushibukana nkuko koko yaje kumushibukana, bahisemo Malaysia kuko ariho byari kubabangukira, ntigagire ikibazo bitera gikomeye. Guhitamo Malaysia,  Leta ya Pyongyang yangaga kwiteranya na Leta y'u Bushinwa aho Nam yari asanzwe aba.

Intasi za Korea zakoresheje imikino yo kuri internet  mu rwego rwo kugera kuri uyu muvandimwe wa Kim ziyobeje uburari, izo ntasi zatoje  umuntu gukora amashusho yo kuri Youtube ndetse zishaka n'abakobwa 2 bazabibafashamo maze bakagera kuri uyu mugambi ntawe urabutswe. Uyu mushinga wo guhitana uyu muvandimwe wa Kim Jong Un wari uhagarikiwe n'intasi za Kim Jong Un, nizo zashyiraga ibintu byose kumurongo, ni nazo zerekaga abakinnyi uko  iyo mikino igomba kuba iteye nuko iri bugenda ndetse naho bari bukorere.

Izi ntasi zarabanje zikora amashusho mensi zishyira kuri UYoutube, abantu barabanza bamenya neza ko ari aba stars bikorera amashusho asetsa abantu bashyira kurubuga rwa Youtube, nyamara bari barindiriya neza igihe cya nyacyo cyo kugera kumuvandimwe wa Kim Jong Un bagahita bamusiga uburozi bwo kumuhitana atarabutswe. Izi ntasi zagendaga zivuga ko zikorera Televisiyo y'Ubuyapani mu bijyanye no gutunganya amashusho ya Prank, asanzwe akundwa na benshi kuri uru rubuga rwa Youtube.

Bashatse abakobwa 2 beza bo muri Malaysia babaha akazi bakajya babahemba neza, abakobwa barabikunda n'ubuzima bwabo butangira guhinduka cyane. Pranks nyinshi bazikorera mu mugi no ku kibuga cy'Indege kuko ariho bari bategeye Kim Jong Nam.

Amazina y'aba bakobwa uko ari 2 ni Doan Thi Huong w'imyaka 28 akaba yaravaga muri Vietnam na Siti.

Umunsi wabaye umwe Kim Jong nam  agera ku kibuga cy'Indege aho bari bamutegerereje, akihagera intasi nkuko zari zisanzwe zereka abo bakobwa ukorerwaho imikino yabo zabatungiye urutoki ziti mu gende musige amavuta  uriya  mu namutere umubavu mu maso, abakobwa baragiye babigenza batyo umutego uba urizinze.

Umukomwa umwe yamututse imbere amurangaza amusekera  mu gihe undi yamuturutse inyuma agahita amusiga amavuta arimo uburozi  mu maso  bamutera n'umubavu urimo uburozi, bahise bamubwira bati Sorry birangirira aho, abifata nk'imikino.

Nkuko byari bisanzwe akazi bahise bakarangiza, bajya mu bwogero boga ibiganza bahita bataha bategereza ikindi kiraka, Ku munsi ukurikira  Aba bakobwa bahamagaye ababahaye akazi banga kubitaba banga no kubasubiza kubutumwa bugufi.

Kim Jong Nam yaje kumva amerewe nabi aratabaza, abakozi bo ku kibuga cy'Indege bamugeraho  babonye bikomeye bamujyana kwa muganga apfira mu nzira, byatwaye iminota 20 ngo abe ashizemo umwuka.

Intasi za koreya ya Ruguru zari zigize abakozi ba Televiziyo yo mu Buyapani zamaze gukora Operation zihita ziburirwa irengero nkuko bigenda ku ntasi zose. Leta ya Malaysia yahise itangira iperereza ifata ba bakobwa uko ari 2 ibageza mu Rukiko ibashinja ubwicanyi bugambiriwe, Urukiko rubakatira igihano cy'urupfu, ariko nyuma yigenzura ryimbitse ubutabera buza gusanga abo bakobwa barakoreshejwe mu byo bo batari bazi, igihano cy'urupfu bari bahawe gihita kivanwaho.