Ibisasu Grom-2 ballistic missiles bya Ukraine bihanuriwe muri Crimea, naho Ukraine yongeye gukubitwa nabi cyane._isheja

Ingabo z'u Burusiya zahanuye ibisasu 2 byo mu bwoko bwa Grom-2 ballistic missiles, hejuru y'ikirere cya Crimea.

Ibisasu Grom-2 ballistic missiles bya Ukraine bihanuriwe muri Crimea, naho Ukraine yongeye gukubitwa nabi cyane._isheja

Aya makuru yihanurwa ry'ibi bisasu, agiye hanze muri iki Gitondo cyo kuwa Gatandatu. Aho Guverineri wa Crimea yatangazaga ko ingabo z'u Burusiya zimaze guhanura ibisasu 2 mu kirere cya Crimea, ibi bisasu n'ibyo mu bwoko bwa Grom-2 ballistic missiles, bikaba Ballistic ziraraswa mu ntera ngufi.

Guverineri wa Crimea Sergey Aksenov, yatangaje ko ntawe ibi bisasu byagizeho ingaruka cyangwa ngo byice. Sergey Aksenov, yatangaje ko ibi bisasu bya Ukraine byahanuwe n'imbunda zirinda ikirere muri aka gace k'u Burusiya, Crimea.

Sergey Aksenov, yasabye abaturage b'u Burusiya n'abandi kudaterwa impungenge n'iki gitero, kandi ko bakwiye gukomeza gukurikira ahava amakuru yizewe neza, ntibakurikire ibihuha, ahava amakuru ni aha.

Inshuro ya nyuma Crimea yaherukaga kugabwaho ibitero byo muri ubu bwoko [ Grom-2 missiles ] ni muri Gicurasi ku i Taliki 6.

Ukraine ikomeje gutakaza cyane ku irasaniro.

Ibitero byo kwigaranzura Uburusiya byari bimaze igihe biteguzwa ko bizatangira vuba, Igihugu cya Ukraine cyarabitangije.

Ariko kiri kubitakarizamo intwaro n'abasilikare benshi, ibi biravugwa na Ukraine ko yatewe igihombo gikomeye n'ibi bitero byo kwigaranzura Uburusiya, n'Uburengerazuba ntibunyuranya na Ukraine kuri iyi ngingo yo gukubitwa bikomeye.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin, we aratangaza ko ingabo za Ukraine ziri gutakaza cyane, akavuga ko mu ngabo 3 za Ukraine hicwamo imwe. Aravuga ko ibitero Uburusiya burimo muri Ukraine biri kugenda neza kandi ko ingabo ze ziri gusubiza Ingabo za Ukraine uko bikwiye.

Minisitiri w'ingabo z'u Burusiya Shoigu, aratangaza ko ingabo ze zimaze iminsi zisubiza inyuma ingabo za Ukraine muri ibi bitero byo kwigaranzura Uburusiya zikoresheje indege z'intambara no kuzirasaho umusubirizo imvura y'ibisasu biremereye. Yakomeje avuga ko ingabo za ukraine zahatakarije ingabo nyinshi zibarirwa mu bihumbi. Uburusiya kandi buratangaza ko ingabo za Ukraine 1000 zishwe mu masaha 24 ashize, hanasenywa imbunda zikomeye nyinshi zo kuruhande rwa Ukraine.

Uburengerazuba nabwo ntibuhakana aya makuru, ahubwo bwemera ko Ukraine yakubiswe ku buryo bukomeye cyane. Hari amakuru avuga ko abasilikare ba Ukraine bamaze kugwa muri ibi bitero byo kwigaranzura Uburusiya gusa barenga 5000.

Nubwo Ukraine n'Uburengerazuba bari bizeye ko ibitero byo kwigaranzura Uburusiya bizagera kuntego neza bitagoranye kubera ko Ukraine yari yahawe ibisabwa byose, ariko ngo si uko byagenze, ahubwo byagenze uko batabitekereje. Kuko ingabo za Ukraine zakubiswe bibi cyane, zikiruka zigata intwaro, imodoka n'imbunda zikomeye zigasenywa n'Uburusiya. Uburengerazuba na Ukraine baratunguwe cyane kandi bakangwa n'uburyo ingabo za ukraine zatsinzwe mu kanya nkako guhumbya.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Biden, yari aherutse gutangaza ko Ukraine yahawe byose ngo ibashe kugaba bino bitero kandi ko yizeye ko bizagera kuntego.

Ibi bivugwa na Perezida wa Amerika ndetse n'iki kizere cya Ukraine, bisa nkaho nabo bazi ko ari ukubeshya kuko inzego z'ubutasi n'abasilikare bakomeye bo m'Uburengerazuba bakomeje kuburira Ukraine ko itari mu gihe kiza cyo kwigaranzura Uburusiya kandi ko n'intambara itazayitsinda ko ahubwo uburyo bwiza bwo kuyirangiza ari ibiganiro, Perezida wa Ukraine Zelensky nawe mbere yo gutangiza ibi bitero yari yavuze ko kubitangiza badafite imbaraga mu kirere ari ubwiyahuzi.

Nyuma yo gutsindwa nabi cyane Ukraine yararuciye irarumira.