Ukraine yagabye ikindi gitero m'u Burusiya gihitana 2.

Kuri uyu wa 29 Mata, 2023, Ukraine yagabye igitero cya Drone giturutsa ahabikwa amavuta i Sevastopol m'u Burusiya, ariko ntihagira ugikomerekeramo cyangwa ngo akiburiremo ubuzima.

Ukraine yagabye ikindi gitero m'u Burusiya gihitana 2.

Ingabo za Ukraine zarashe m'u Burusiya ku Mudugudu uherereye mu ntara ya  Bryansk , ni igitero cyahitanye abantu 2 undi umwe arakomereka, cyasenye n'inzu imwe irasenyuka burundu izindi 2 zirangirika bikomeye cyane, ibi ni  ibitangazwa na Guverineri wa  Bryansk  Alexander Bogomaz.

Umudugudu warashweho n'ingabo za Ukraine ni uwitwa  Suzemka  uherereye muri Region ya  Bryansk. Guverineri  Bogomaz  yatangaje ko uyu Mudugudu warashwe n'aba NAZI bo muri Ukraine.

Guverineri yatangaje kandi ko nyuma y'igitero cyahitanye 2, kigasenya inzu imwe burundu izindi 2 zikangirika, ko hahise hatangira ubutabazi bwibanze kandi kugeza ubu bugikomeje.

Guverineri akomeza avuga ko umwe yakomerekeye muri icyo gitero ubwo yari ari mu_nzu  yarashweho ikangirika bikomeye.

Ku italiki ya 29 Mata, 2023 ingabo za Ukraine zaturikije ububiko bw'amavuta m'u Burusiya muri Sevastopol biteza inkongi y'umuriro ikaze muri ako gace ariko ntihagize ugwa muri icyo gitero cyangwa ngo agikomerekeremo, ni igitero cyagabwe hifashishijwe drone y'intambara.

' Ukraine yagiye igaba ibitero byagiye bitungurana nk'ibi kuva aho intamabara itangiriye, ikabigaba yifashishije drones z'ubwiyahuzi cyangwa ikifashisha ibisasu yagiye itega ahantu hatandukanye harimo nko mu modoka no mu bice  bihurirwamo n'abantu benshi nka restaurant.

Ibitero Ukraine yagabwe m'u Burusiya byakangaranyije u Burusiya cyane harimo nk'icyahitanya Umutangazamakuru akaba yari n'umwanditsi Darya Dugina akaba yari inshuti na Putin, ikindi gitero cyakangaranyije u Burusiya ni icyasenye ikiraro cya Crimea ndetse n'icyagabwe ejo hashize kigaturitsa ububiko bw'amavuta i Sevastopol.

Bimaze kuba nk'ibimenyerewe ko iyo Ukraine igize itya ikagaba igitero m'u Burusiya, ko u Burusiya buyihimuraho burunda imvura ya za missiles n'ibindi bisasu ku_migi itandukanye ya Ukraine ndetse no ku_bikorwa remezo by'iki gihugu cya Ukraine harimo ingomero z'amashanyarazi n'amazi bigasenywa ku bwinshi, u Burusiya bukora ibi bugamije kwihimura.

Soma inkuru irambuye  ivuga ku iraswa ry'ububiko bw'amavuta i Sevastopol ukanze kuri iyi Link: https://isheja.com/iturika-ridasanzwe-i-sevastopol-ho-mu-burusiya .'