Ukraine n’Uburusiya biri gutikuranira I Bakhmut mu rugamba rw’injyana muntu.

Urugamba mu mugi wa Bakhmut rurakomeje Kandi rurakomeye cyane, ahagana mu m’amajyaruguru y’uyu mugi hari imirwano ikomeye, mu mihanda yose yo muri ako gace.

Ukraine n’Uburusiya biri gutikuranira I Bakhmut mu rugamba rw’injyana muntu.

Uburusiya bukaba bwarangije kwigarurira umuhanda mugari winjira muri uwo mugi wa Bakhmut mu buryo ingabo za Ukraine zitakekaga ko bwagerwaho vuba, kuko zari zarakomeje kwihagararaho, ingabo z’u Burusiya zafunze umuhanda ingabo za Ukraine zakoreshaga zigeza intwaro , imiti, ibiryo n’ibindi nkenerwa ku rugamba.

Ubu muri kano gace abasilikare bo kumpande zombi bari kurasana ubudakuraho.

Umuyobozi wa group Wagner Yevgeny Prigozhin yatangaje Ko muri aka gace ko mu majyaruguru ya Bakhmut hari kurwanirwa urugamba rw’injyana muntu. Uyu muyobozi wa wagner kandi yahakanye ibivugwa na Ukraine Ko yo yaba yongeye kwigarurira igice cy’Amajyaruguru ya Bakhmut, avuga ko ari ibinyoma ko bakiyirwaniramo urugamba we yise ko ari urugamba rubi cyane.

Uyu mugi utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 70 byose, ingabo z’u Burusiya zagerageze kuwigarurira kuva mu mezi ya mbere y’intambara ariko birananirana. Ingabo z’Uburusiya zahisemo kubanza gufata umugi wa Soledar uri mu bilometero 15 uva Bakhmut kugirango byorohereze ingabo z’u Burusiya kwigarurira Bakhmut ku buryo bworoshye.

Perezida wa Ukraine Zelensky we aravuga ko bazarwana kuri Bakhmut kugeza igihe cyose bizasaba ndetse n’icyo bizasaba cyose ngo yiteguye kugishaka akagishyikiriza ingabo ze ariko Uburusiya ntibwigarurire uyu mugi wingenzi wa Bakhmut.

Uyu mugi wa Bakhmut ni ingenzi cyane k’Uburusiya kuko nibaramuka buwufashe uzabafasha guhuzwa ibice hafi ya byose byo m’uburasirazuba bwa Ukraine mu karere ka  Donabas, uyu mugi uramutse uguye mu maboko y’Uburusiya bwahita buhuza ibice birimo Kramatorsk na Sloviansk ikaba imigi y’ingenzi muri aka karere ka Donabas Kandi yafasha Abarusiya kugera ku ntego zabo kuburyo butagoranye cyane.