Angela Merkel ati ntacyo ntakoze ngo amakimbirane yo muri Ukraine ntagere ku ntambara.

Uwahoze ari umutegetsi w'Abadage chancellor Angela Merkel, aheruka gutangaza ko ntacyo atakoze ngo amakimbirane ubu ari muri Ukraine ahagarare mbere yuko avamo intambara yeruye.

Angela Merkel ati ntacyo ntakoze ngo amakimbirane yo muri Ukraine ntagere ku ntambara.

Merkel ati nagerageje ibishoboka byose nari gukora ngo Ukraine ntizigere irwana n'u Burusiya ariko biba iby'ubusa. 

' Ati naragerageje biranga, ariko ntibisobanuye ko kugerageza ari bibi '.

Merkel akomeza avuga ko yakoresheje uburyo, ubushobozi bwose n'inzira zose ngo Ukraine n'u Burusiya byumvikane bitageze mu ntambara ariko bikanga. Ibi yabitangaje ubwo yavugaga kubikorwa bidasanzwe bya Gisilikare by' u  Burusiya bwatangije muri Ukraine, mu kiganiro n'Igitangazamakuru Die Zeit cyo m'u Budage.

Merkel Angela avuga ko yatangiye kwinjira muri iki kibazo cya Ukraine n'u Burusiya nyuma yaho u Burusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014.

Amasezerano ya Minsk yavugaga iki?                       

'" Ni Amasezerano yasinywe hagati y' u Burusiya na Ukraine agamije guhagarika imirwano mu ntara ya Donbas, ni Amasezerano yari agamije gushyiraho agahenge muri iyi ntara mu bice bya Luhansk na Donetsk. Amasezerano ya mbere yasinywe muri Nzeri 2014, aya 2 asinywa muri Werurwe 2015. Asinyirwa i Minsk mu Gihugu cya Belarus '"

Angela Merkel akomeza avuga ko ashyigikiye inzira ya dipolomasi aho kurwana, ati mfitiye ubwoba Ukraine cyane, ibi nabyo yabyongeye ku kiganiro yarimo agirana n'umutangazamakuru.

Kubwa Merkel abona ko m' Ubumwe bw'Uburayi,  Ubufaransa n'Ubudage ari Ibihugu byagerageje cyane mu gukemura ikibazo kiri m'Uburasirazuba bwa Ukraine nubwo bikomeje kugorana.

Uwahoze ari chancellor w'u Budage Madamu Merkel avuga kandi ko yaganiriye cyane n'impande zombi akagerageza kuzumvikanisha, ariko ko abategetsi ba Ukraine batabona inyungu mu masezerano ya Minsk ko babona ahubwo ababangamiye cyane, ati Zelensky ntiyemera ariya masezerano. Kandi aya masezerano yashyizweho ngo bahe umwanya Ukraine wo gutekereza neza icyakorwa.

Merkel avuga ko yaganiriye n'uwahoze ari Perezida wa Ukraine Pyotr Poroshenko kuri iyi ngingo.

Merkel asoza avuga ko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Ukraine gikomeye, cyafashe indi ntera kandi ko kitigeze gikemuka kuva mu 2014.

Perezida w'u Burusiya yavuze ko aya magambo ya Merkel atari yitezwe kandi ko ababaje rwose.