Medvedev ati Zelensky azapfa nka Hitler/ ati ibyiza akwiye kwiyahura.

Aya magambo Medvedev yayatangaje nyuma yaho Zelensky nawe atangarije ko abayobozi b'u Burusiya bazapfa nabi cyane. Uku guterana amagambo kwaba bagabo bombi kwadutse ubwo drones za Ukraine zarasirwaga ku Inzu y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya.

Medvedev ati Zelensky azapfa nka Hitler/ ati ibyiza akwiye kwiyahura.

Nyuma y'iki gitero u Burusiya bwise icy'iterabwoba, Medvedev abicishije kuri Telegram yavuze ko nta kindi u Burusiya busigaje gukora gihari usibye kwica Perezida wa Ukraine  Zelensky, ati nta yandi mahitamo dusigaranye nk'u Burusiya, yakomeje avuga ko abayobozi bateye nka Zelensky batajya bamanika amaboko ahubwo bakurwaho nkuko Hitler nawe yakuweho atamanitse amaboko,  ati Zelensky nawe ameze nka Hitler kandi nawe azapfa nkuko Hitler yishwe n'ingabo z'u Burusiya agasimburwa n'undi,  ati aya niyo maherezo ya zelensky nta yandi.

Nyuma yaya magambo ya Medvedev,  Zelensky nawe ntiyariye indimi abinyujije mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko abayobozi b'u Burusiya bose bazapfa urupfu rubi cyane kandi rudasanzwe, rutameze nk'iz'abandi zimenyerewe.

Zelensky yavuze ko abari k'Ubuyobozi m'u Burusiya bazapfa nabi cyane, ariko atazi neza uko bazapfa. Avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kurinda abaturage ba Ukraine ndetse n'ubutaka bwa Ukraine kuko biri ku isonga, Zelensky  ararahira akirenga akavuga ko kubera guhagarara ku ubusugire bw'Igihugu n'Abaturage bacyo ko aricyo kizatuma yica nabi cyane Abategetsi bo m'u Burusiya.

Medvedev nawe utajya wiburira mu magambo  kenshi ahabura abo m'Uburengerazuba, yasubije Zelensky ko akwiye gushaka uko yakwiyahura kandi ko n'ubundi bizarangira yiyahuye nka Hitler ubwo ingabo zishyize hamwe zari iz'ABA Soviets zari zimusumbirije zenda kumucakira, we agahitamo kwiyahura, akiyahurana n'umugore we.

 

Medvedev ati  ' zelensky wifuriza urupfu abategetsi b'u Burusiya nta kindi kimukwiye uretse kwiyahura hakiri kare, yongeyeho ko umuntu aba atazi uko azapfa ariko ko Zelensky we bizarangira yiyahuye nka Hitler '.

Si aya magambo ya ' Zelensky na Medvedev ' ateje ikibazo kumpande zombi kuko n'ukuriye ubutasi muri Ukraine nawe aheruka gutangaza ko Ukraine izica buri muturage w'Uburusiya wese ubangamiye inyungu za Ukraine aho yaba ari ho hose ku Isi. Amagambo Uburusiya bwahise bwamaganira kure buvuga ko ari ay'urwango kandi ko Ukraine n'Abategetsi bayo ari abaterebwoba kandi ko amaherezo izabiryozwa. 

Ibikorwa bya Ukraine byo guhitana Abarusiya byagiye bigaragara kandi bigakorerwa imbere mu Gihugu cy'u Burusiya, aho Ukraine yagiye yica Abarusiya bashyigikiye iyi ntambara cyangwa ikanaturitsa ibisasu ahatandukanye m'u Burusiya.

Ibi byose biri kuba mu gihe ibihugu byombi bigikomeje kugaragaza ko bishaka kurwana, ko bititeguye kureka intambara.

Ukraine ikavuga ko yakwemera ibiganiro Uburusiya buramutse bwemeye kuyisubiza ibice byayo bwatwaye, Uburusiya bwo bukavuga ko ibyo ari inzozi kuko abaturage batuye ibyo bice aribo bakoze kamarampaka bakijyana kuruhande rw'u Burusiya [ Ko byarangiye rero, ibyo bitakiri ibyo kuganirwaho]    kandi ko bwo budashaka kuganira na Ukraine ahubwo bushaka kuganira n'abayishuka kandi idashoboye/ bukavuga ko Abanya Ukraine babaye ibikoresho by'abo m'Uburengerazuba.

Ibi biri kuba mu gihe havugwa ko Ukraine iri gutegura ibitero byo kwisubiza ubutaka yambuwe n'u Burusiya.