NATO izemerera Ukriane mu bihe biri imbere, General Stoltenberg.

NATO umuryango wo gutabarana w’ibihugu biyobowe na Amerika, watangaje ko uzemera ubusabe bwa Ukraine mu bihe biri imbere, bitari ibya vuba aha. Aya ni amagambo ya General Stoltenberg uyoboye uyu muryango wo gutabarana.

NATO izemerera Ukriane mu bihe biri imbere, General Stoltenberg.

Ibi General Jens Stoltenberg yabitangarije i Helsinki ku_murwa mukuru wa Finland, yatangaje ay’amagambo ubwo yashishikarizaga Ukraine gukomeza kurwana ihagarara k’uburenganzira bwayo, ibuza Uburusiya kuyigarurira.

Ay’amagambo kandi ayatangaje atya ari NATO yasezeranyije Ukraine kwiyahura ku Burusiya mu mwaka ushize, NATO iyisezeranya ko izihutisha ubusabe bwayo bwo kujya muri nato kugira ngo NATO ibone uko iyitabara. Perezida wa Ukriane kugeza ubu aracyasaba NATO kwihutisha ubusa bwa Ukraine, yo ikamusaba kuba yihanganye igihe kirekire, kitazwi neza.

Uburusiya bwo bugashinja nato kwivanga mu makimbirane ahanganishije Ukraine n’u Burusiya , aho buvuga ko NATO iri gukomeza urugamba yoherereza intwaro muri Ukraine.

Ibi kandi bije nyuma yaho Putin ambwiriye NATO ko nikomeza kohereza intwaro muri Ukraine, Uburusiya buzarasa aho zituruka kandi ko Ukraine niramuka ibaye umunyamuryango wa NATO nta kindi ko bizaba intambara yeruye hagati y’u Burusiya na NATO.

General Jens Stoltenberg, yatangaje ko Ukraine ikwiye kwihangana igihe kirekire kugira ngo yemererwe kujya muri uy’umuryango, ibi birasa nkaho Stoltenberg yanze ubusabe bwa Ukraine kumugaragaro. Stoltenberg ati ikingenzi ni ukurinnda Ukraine igatekana Uburusiya bukareka kuyihungabanya.

Ukraine yatangiye guhabwa inkunga na NATO kuva mu mwaka wa 2014, ubu ikaba imaze guhabwa inkunga igera kuri miliyaridi 27$ zose, kandi na n’ubu ikaba icyakira izindi ziganjemo intwaro ziva m’Uburengerazuba.

General Stoltenberg ari i Helsinki muri Finland, mu kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu uko bakwihutisha ubusabe bwacyo bwo kwinjira muri NATO. imbogamizi yari Turkiye ariko yarangije kwemera kuyisinyira nubwo itaremera gusinyira Sweden, ngo ibi bihugu byombi byinjirire rimwe muri uyu muryango wo gutabarana. Uburusiya kuri iyi ngingo bwagiye bwumvikana buvuga ko ibi bihugu 2 nibiramuka bigiye muri NATO ko nabyo bizagenzwa nka Ukraine.