Iturika ridasanzwe i Sevastopol ho m'u Burusiya.

Drone y'ubwiyahuzi bikekwa ko ari iya Ukraine yaturikiye ku ububiko bw'amavuta mumugi wegereye inyanja y'umukara.

Iturika ridasanzwe i Sevastopol ho m'u Burusiya.

Sevastopol: Guverineri Mikhail Razvozhayev w'uy'umugi, atangaje ko igitero cya Drone kibasiye ikigega cy'amavuta i Sevastopol aho cyateje inkongi ikomeye cyane.

Ni igitero bivugwa ko cyateje inkongi ikomeye yafashe ahangana na Meterokare 1,000 zose, umuvugizi wa Guverineri yatangaje ko nta bikorwa by'Abasivile byibasiwe muri uy'umugi uherereye ku Inyanja y'Umukara (Sevastopol).

Guverineri yongeyeho ko ntawakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe hifashishijwe drone y'ubwiyahuzi  kigaturitsa ububiko bw'Amavuta kuburyo bukomeye cyane, avuga ko abaturage bahise bahungishwa bakajyanwa mu migi ituranye n'uyu wabereyemo iturika wa Sebastopol.

Amatsinda ya Gisilikare ( brigades) agera ku 8 ari kugerageza guhanga n'iy'inkongi y'umuriro ngo harebwe ko yahagarikwa  ikareka guteza ibibazo.

Ukraine yagiye igaba ibitero byagiye bitungurana nk'ibi kuva aho intamabara itangiriye, ikabigaba yifashishije drones z'ubwiyahuzi cyangwa ikifashisha ibisasu yagiye itega ahantu hatandukanye harimo nko mu modoka no mu bice  bihurirwamo n'abantu benshi nka restaurant.

Ibitero Ukraine yagabwe m'u Burusiya byakangaranyije u Burusiya cyane harimo nk'icyahitanya Umutangazamakuru akaba yari n'umwanditsi Darya Dugina akaba yari inshuti na Putin, ikindi gitero cyakangaranyije u Burusiya ni icyasenye ikiraro cya Crimea.

Bimaze kuba nk'ibimenyerewe ko iyo Ukraine igize itya ikagaba igitero m'u Burusiya, ko u Burusiya buyihimuraho burunda imvura ya za missiles n'ibindi bisasu ku migi itandukanye ya Ukraine ndetse no ku_bikorwa remezo by'iki gihugu cya Ukraine harimo ingomero z'amashanyarazi n'amazi bigasenywa ku bwinshi, u Burusiya bukora ibi bugamije kwihimura.