Ibihugu 10 bishaje kuruta ibindi ku Isi, ese u Rwanda rwo rwaba rumaze imyaka ingahe?

Isheja media house uyu munsi irabagezaho urutonde rw'ibihugu 10 bishaje kurusha ibindi ku Isi, uru rutonde rurabereka Ibihugu byashinzwe mbere y'ibindi 10 bikaba bikiriho kugeza n'uyu munsi bikitwa Ibihugu.

Ibihugu 10 bishaje kuruta ibindi ku Isi, ese u Rwanda rwo rwaba rumaze imyaka ingahe?

Ubundi ibihugu bibaho bikamara igihe runaka bigasenyuka cyangwa bikigarurirwa n'ibindi k'ubw'impamvu runaka, ibi bihugu 10 rero byo birarambye cyane kurusha ibindi. Uko ibihugu bisenyuka ni nako havuka ibindi bishya bitari biriho byaba byiyomoye kubisanzwe cyangwa se bigashingwa bikaba ubutaka bushya.

Ibi nibyo bihugu bishaje kuruta ibindi ku Isi.

10. Sudan   1070BCE.

Sudan n'igihugu kibarizwa muri Africa kikaba cyarahoze aricyo gihugu kinini kuri uyu mugabane ariko nyuma yo kugabanywamo 2 kikavamo Sudan na Sudan y'Epfo cyahise kiva kuri uyu mwanya wa mbere mu kuba aricyo kinini muri africa, ubu ikinini ni Algeria.

Sudan rero iza ku mwanya wa 10 mu Bihugu bishaje cyane ku Isi kuku cyatangiye kwitwa igihugu mu myaka ibimbi 3,293 yose kitwa igihugu. Iyi myaka yose niyo ishyira Sudan kuri uru rutonde ry'ibihugu birambye cyane kurusha ibindi ku Isi.

9. Georgia    1300 BCE .

Igihugu cya Georgia kibarizwa k'uburayi, kiza nacyo mu Bihugu bishaje ku  Isi, ibihugu bibayeho imyaka myinshi byitwa ibihugu usabgaho na Georgia.

Iki gihugu kimaze imyaka ibihumbi 3,322 yose kitwa igihugu, nubu kikaba kigishinze imizi kandi ubona ko ntaho kizajya. Ni igihuguu kuva kera kizwiho gukora imivinyo kandi yo ku rwego rwiza ikunzwe ku Isi hose.

8. Ubuhindi     2000 BCE.

Ubuhindi ni igihugu kibarizwa kumugabane wa Aziya y'amajyepfo, kikaba ari igihugu kizwi cyane ku bintu byinshi harimo nk'ubuvuzi, gukora imiti, kugira abantu bazi ubwenge, uba kiri mu bihugu bya mbere byagize civilization, kuba kiri mu bihugu bya mbere byagize inyandiko kandi ikiriho n'uyu munsi ndetse n'ibindi utibagiwe n'amafilimi zaho.

Ubuhindi nabwo bukaba buri mu bihugu10 bishaje cg se bimaze imyaka myinshi byitwa ibihugu dore ko uBUHINDI bumaze imyaka ibihumbi  4,022 bwitwa igihugu, ni igihugu kirambye cyane nkuko bigaragara ko kibayeho iriya myaka yose.

7. Ubushinwa    2,070 BCE.

Ubushinwa nacyo n'Igihugu kirambye cyane kuko kimaze imyaka 4,092 bwitwa igihugu kuva icyo gihe kugera ubu, Ubushinwa nabwo buhereye muri Aziya , ubu kikaba ari igihugu cy'ubuhangange bukomeye cyane ku Isi ya none. Kizwiho kuba ari igihugu gifite abaturage bakora cyane kandi kikaba gifite n'ubukungu buteye imbere, biteganyijwe ko muri 2030 buzaba ari ubwa mbere mu bukungu uko niko raporo ya CIA ivuga.

6. Korea ya Ruguru   2,333 BCE 

Korea n'igihugu nacyo kibarizwa kumugabane wa aziya kikaba kimaze imyaka ibihumbi 4,355 ihanye n'iminsi 1,590,653 yose kitwa igihugu.

Iki gihugu cyagabanyijwemo 2 na amerika, ubu kikaba kirimo ibihugu 2 bihanganye kandi ari kimwe k'ubusanze.

5. Armenia    2492  BCE.

Arumeniya imaze imyaka ibihumbi 4,514 ari igihugu, ni igihugu kibarizwa kumugabane w'uburayi. Igihgu kandi cyagiye kigira ubuhangange bukomeye cyikigarurira ibindi bihugu nyumma kiza kubitakaza.

4. Vietnam   2879  BCE.

Viyetinamu ni igihugu kiri kumuganane wa Aziya, kimaze imyaka ibihumbi  4,901 yose kitwa ihihugu.

Iki gihugu kikaba kiri mu bihugu bike biyobowe n'ishyaka rimwe kuva nyuma yaho America igeragereje kugicamo 2 ariko bikanga kubera Ho Chi Min wayibereye ibamba.

3. Syria   3000 BCE.

Siriya ni igihu kirambye cyane, kikabarizwa kuburayi.

Siriya izwiho kuba ari igihugu cyagize ubuhangange igihe kirekire kikaguka kandi kikayobora uburasirazuba bwo hagati, ni naho hashinzwe umudugudu wa mbere wabayeho mu mateka.

Siriya kandi izwiho kuba ari igihugu cyatangije intambara zo gukoresha ibinyabutabire mu kwikiza abanzi, dore ko cyagiya gishyira uburozi mu migeze itembera mubanzi bayo bugahitana benshi.

Siriya imaze imyaka ibihumbi 5,022 iriho ari igihugu kandi gikomeye. Siriya abanyamerika bagambiriye kuyisenya ariko Abarusi bahaba ibamba, kugeza n'ubu rukigeretse.

2. Egypt    3,150  BCE .

 Misili ibarizwa muri Africa, ikaba ifite amateka y'ihariye kandi atangaje arimo nka Pyramids, ubuhinzi no kuhira, iyobokamana, uburezi, ubumenyi, astronomy, ubupfumu, indangaminsi, ubuhanga bwo kubika imibiri y'abapfuye ikamara igihe kirekire no  kuba  iri mu bihugu byambere byatunze inyandiko ndetse na civilization.

Iki gihugu kikaba kibitse amateka menshi kandi agize aho ahuriye n'ay'Isi yose.

Misili imaze imyaka ibihumbi 5,172 ari igihugu gikomeye cyane kandi ari nako ikomeza gutangaza benshi.

1.  Iran     3,200  BCE.

Iran ni igihugu kibarizwa m'uburasizuba bwo hagati ho muri Aziya, kikaba aricyo gihugu kirambye kurusha ibindi mu buryo buzwi.

Iran y'ubu ikaba izwi cyane kubera guhangana cyane na America ndetse na Israel mubya politike n'igisilikare.

Iran ya kera ikaba yari Ubuperisi kugeza n'ubu abaturage benshi baho barakiyita aba pererisi, kugeza n'ubu kandi umubare munini w'abaturage ba Iran bavuga igiperisi nk'ururimi rwabo rwa mbere, Bikavugwa ko na Misili buriya ituwe n'abaturage baturutse muri Iran ubwo bakaba abaperisi.

Iran ikaba imaze imyaka ibihumbi 5,222 n'iminsi 30. Bingana n'iminsi 1,907,353,  amezi 62,665, ibyumweru 272,478.

Ibi nibyo bihugu birambye kurusha ibindi.

Wakwibaza uti ese u rwanda nk'igihugu cyo kibarizwa he, kimaze imyaka ingahe, ibi bibazo bikaba bigoye kuba twabisubiza kubera amateka y'u rwanda nyenvugo ataragize aho yandikwa na hamwe. Ariko  Encyclopedia Britannica ivuga ko u Rwanda rumaze imyaka 10,000 ruriho. Gusa ubutegetsi uko busimburana bubivuga uko bubishatse.