Kim jong Un yemeye gukora ibishoboka byose ariko Uburusiya bugatsinda Uburengerazuba._isheja

Umuyobozi w'ikirenga wa Korea ya Ruguru bwana Kim jong Un, yemereye ubufasha Igihugu cy'u Burusiya ngo kirwanye Uburengerazuba.

Kim jong Un yemeye gukora ibishoboka byose ariko Uburusiya bugatsinda Uburengerazuba._isheja

Umuyobozi w'ikirenga wa Korea ya Ruguru Kim jong Un, yemeye gutanga ubufasha bwose bushoboka Uburusiya buzamukeneraho ngo bubashe gukomeza intambara burimo mu Gihugu cya Ukraine,  Kim ati ' Twemereye ubufasha n'ubufatanye Abaturage b'Abarusiya bari kurwana ku busugire bw'igihugu cyabo n'ugushaka kwahazaza habo'. Ibi bikubiye mu butumwa Kim jong Un yoherereje mugenzi we w'Uburusiya Vladimir Putin kuri Telegram, kumunsi mukuru w'Uburusiya nk'Igihugu.

Kim yaciriye amarenga amahanga arwanya Uburusiya ko ntakabuza Uburusiya buzabatsinda biciye mu ntambara. 

Kim asanga bikwiye ko Uburusiya burwanya ukwikuza kw'abo m'Uburengerazuba n'agasuzuguro kabo, bashaka kuzenguruka Igihugu cy'Uburusiya ngo bakibuze amahoro n'amahwemo, ubwigenge,  banahungabanye inyungu rusange z'Uburusiya ndetse n'umutekano w'imbere mu Gihugu. Akavuga ko azakora ibishoboka byose Uburusiya bugatsinda iyi ntambara buhanganyemo n'abo m'Uburengerazuba iri kubera muri Ukraine, abinyujije mu gutera inkunga Uburusiya mu buryo bwose bushoboka kandi buzakenerwa n'Uburusiya.

Kim kandi yagarutse kumubano wa Korea n'Uburusiya, avuga ko umubano uri hagati y'Ibihugu byombi ari umutungo udasanzwe kandi ukomeye. Kim yatangaje ko azakomeza kubana neza n'Igihugu gituranyi cy'Uburusiya kuko ari ibyingenzi kugirana umubano mwiza n'Uburusiya.

Kim yasoje ibaruwa ye yifuriza PUtin ubuzima bwiza, akazi keza, iterambere ndetse n'intsinzi kubaturage b'Uburusiya.

Uburengerazuba bwagiye bugaragaza ko butishimiye Igihugu icyo ari cyo cyose cyatera inkunga Uburusiya mu gukomeza intambara burimo muri Ukraine, bugakangisha gukoresha ibihano nk'intwaro yo kurwanya Igihugu cyatera inkunga Uburusiya. Ariko ibyo ntibibuza Ibihugu bimwe nka Iran na Korea gutera inkunga Uburusiya kumugaragaro.