Uko muri Sudan byifashe mu ntambara iri guhuza impande 2 zitumvikana, 600 bamaze kuhasiga Ubuzima.

Intambara iri kubera muri Sudan yatangiye ku i Taliki ya 15 Mata, aho umutwe wa Rapid support Forces watanye mu mitwe n'ingabo za Leta ya Sudan.

Uko muri Sudan byifashe mu ntambara iri guhuza impande 2 zitumvikana, 600 bamaze kuhasiga Ubuzima.

Uyu mutwe uvuga ko wagabweho ibitero na Leta ya Sudan. 

Amakuru azindutse avugwa muri iki Gitondo ni uko ubu abantu 600 bamaze kugwa muri iyi mirwano, 3700 bakaba bamaze kuyikomerekeramo ndetse abandi babarirwa mu ibinya_cumi by'ibihumbi bakaba bamaze guhunga bagana hanze y'igihugu cyabo cya Sudan.

Muri aba 600 bamaze gusiga ubuzima muri iyi mirwano harimo abakozi 4 b'Umuryango Mpuzamahanga (LONI) bakoreraga muri iki Gihugu cya Sudan.

Iyi mirwano yatewe no kutumvikana hagati y'abakuru mu ngabo za Sudan aribo Abdel Fattah al_Burhan na Mohamed Hamdan Dagalo uzwi cyane nka Hemedti ukuriye itsinda rishinzwe gutabarana ingoga (byihuse)  muri Sudan.

Uyu mutwe wa Rapid Support Forces ni umutwe nawo ubarizwa mu ngabo za Sudan, ntabwo ari inyeshyamba zateye igihugu nkuko bimenyerewe. Ni intambara iri kurwanwa n'abagize ubutegetsi bwa Sudan.

Mu byo aba bagabo batumvikanaho ni uburyo igihugu kiyobowe aho Mohamed Hamdan Dagalo ashaka ko igihugu kiyoborwa n'Abasivile mu gihe Abdel Fattah al_Burhan ashaka ko igihugu kiyoborwa n'Abasilikare,  Aha niho havuye ukwishishanya bituma aba ba generals bombi batangiza imirwano.

Abdel Fattah al_Burhan bivugwa ko ashyigikiwe n'Uburengerazuba ndetse na Misili mu gihe Dagalo we ngo yaba ashyigikiwe n'Uburusiya ndetse na bimwe mu Bihugu byo m'Uburasirazuba bwo hagati. 

Iyi mirwano yatangiriye ku murwa mukuru i Khartoum ndetse no hafi y'ikigo cya Gisilikare cya Morowe, itangira ku italiki 15 uku kwezi. 

Minisiteri y'Ubuzima iravuga ko abantu 600 bamaze gupfira muri iyi mirwano kuva aho itangiriye. 

Ibihugu bimwe birimo n'u Rwnda byakuye Abaturage babyo muri Sudan. u Rwanda ruvuga ko Abanyarwanda bose bavanweyo uretse 2 bahagumye k'ubushake bwabo, ni amakuru yatanzwe na Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma. 

Kanda hano some inkuru yabanjirije iyi kuri Sudan: https://isheja.com/umutwe-uri-kurwanya-ubutegetsi-bwa-sudan-uratangaza-ko-60-biciwe-mu-mirwano .