Perezida Biden atangaje ko azongera kwiyamamaza kuyobora America.

Kuri uyu munsi wa Kabiri nibwo hari hateganijwe icyo Biden atangaza ku matora yo mu mwaka uza wa 2024. Yakomeje gutangaza ko azagera igihe akabivuga ho, akavuga umwanzuro afite ku matora ya 2024.

Perezida Biden atangaje ko azongera kwiyamamaza kuyobora America.

Uyu munsi Biden yashyize atangaza gahunda afitiye amatora y'umwaka uza wa 2024.

Abicishije kuri video nkuko byari biteganijwe Perezida Biden yatangaje ko azongera akiyamamariza indi Manda mu matora azaba mu mwaka uza wa 2024.

Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi atari abanya_America gusa ahubwo n'abandi ku Isi bari bategereje icyo Biden avuga ku matora yo muri 2024' kubera icyo Amerika ivuze kuri Politike Mpuzamahanga.

Umwungirije Madamu Kamala Harris, nawe yatangaje ko azongera agafatanya na Biden kwiyamamariza indi Manda, aho bose bashaka kongera kuyobora Leta zunze ubumwe za America bafatanyije nkuko bari kubikora ubu. Kamala yatangaje ko hari ikizere cyo kongera gutorwa we na Biden bakongera kuyobora America.

Perezida wacyuye igihe Donald Trump, yatangaje ko nawe azongera kwiyamamariza indi Manda mu mwaka wa 2024, Ibi yabitangaje mu mwaka ushize 2022 mu kwezi k'Ugushyingo. Yatangaje ko ntakabuza azagaruka guhangana kandi yiteze gutsinda amatora.

Aya matora ya Perezida wa America azaba mu mwaka wa 2024 mu kwezi k'Ugushyingo. Ni amatora abantu bategereje ari benshi aho biteze kuzareba ko Trump azongera kwiyamamariza indi Manda agahangana n'uwo akunze kwita sleeping Joe.

Trump ariko afite ibihutaza byinshi ari gukurikiranwaho mu Nkiko za Leta zunze ubumwe za America na n'ubu atarakiranuka nabyo, ubu ntiharemezwa neza uzahagararira ishyaka rye ariko azatangazwa vuba. 

Trump arashinjwa gutunga impapuro z'ibanga mu rugo rwe  i Mar-a-Lago atagakwiye gutunga ndetse no kwishyura umugore amafaranga atamenyekanishije ngo akurweho umusoro.