Muzehe Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102._ISHEJA
Kuri uyu wa Gatandatu I tariki ya 27 Mutarama 2024, Umukambwe Ezra Mpyisi yitabye Imana , Ezra Mpyisi witabye Imana yafatwaga nk’inzu y’ibitabo ndetse no kuba umurage n'ufasha bose mu kumenya no gusobanukirwa amateka, Dore ko Ezra Mpyisi yakoze igihe kitari gito nk’umujyanama w’Umwami w’u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa ndetse akaba yarakomeje akazi ko kuba umujyanama w’uwazunguye ku Ingoma wari Kigeri wa V Ndahindurwa.
Iyo uvuze cyangwa Iyo wavugaga izina rya Mpyisi ntakabuza benshi bumvaga impanuro ndetse n’uburyo yatozaga abato kutararikira ibyisi ngo hato ubure Ijuru, dore ko akenshi ya kundaga kuvuga mu mvugo nyinshi zitandukanye agira ati” ibiryohera byigarika abato bikabakenya,
Mpyisi Ezra benshi bamenye mu ijambo ry’Imana nk’umubwiriza waryo akaba yaragize uruhare mu guhindura Bibiliya Isomwa mu rurumi rw’Ikinyarwanda, ubwo aba missionaire bazaga muri Afurika mu butumwa bwo gukwiza inkuru nziza Mpyisi ari we wabafashije mu kuyihindura mu Rurimi rw’ikinyarwanda, Ezra Mpyisi akaba yarakoze Umurimo wo kugeza hose inkuru nziza aho yakoze mu Bihugu bitandukanye nka : Uganda, Tanzania , Kenya na Congo, aho hose akaba yari ahakuriye insengero anigisha yo.
Ezra Mpyisi akaba yarabaye n’umwe mu Banyamabanga b’Umwami Rudahigwa III ndetse na Murumuna wa Rudahigwa ari we Kigeli V Ndahindurwa ubwo yimaga ingoma ku myaka micye, dore ko Kigeli V yimye ingoma ku myaka mike ubwo Umwami III Rudahigwa yaramaze gupfa aguye I Burundi, ubwo yari mo asaba ko U Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka w’i 1961.
Ezra Mpyisi yakwibukirwa kuri byinshi, dore ko uyu mukambwe ari nawe wafashije Umwami Ndahindurwa V guhunga ubwo yari afite inshingano zo kumureberera, aho babanje guhungira I Nairobi ndetse Mpyisi aza gufasha Umwami Ndahindurwa V kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ibi byose Mpyisi akaba yarabigizemo uruhare.
Muzehe Ezra Mpyisi witabye Imana akaba yarakoze igihe kinini umurimo w’ivugabutumwa yogeza inkuru nziza yagakiza ndetse bamwe mu ba nyamadini bakaba baragiye bamwikoma, kuko we akenshi yavugaga ko Imana idafite aho ihurira n’amaturo n’ubusambo bwa bamwe mu bitwaza ibya cumi, ibi byatumye benshi bamwikoma kugeza aho yavuze ko yirukanywe mu idini gusa we akaba yaravugaga ko ntacyo bimutwaye kuko Idini y’ukuri ari Bibiliya kuruta izo nsengero.
Mpyisi akaba yaragize uruhare kandi mu gufasha benshi mu bifuzaga kumenya Bibiliya ku buntu, Dore ko yari afite ishuri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ryafashaga abakeneye kumenya no gusobanukirwa Bibiliya nta kiguzi.
Ezra Mpyisi akaba yitabye Imana nyuma y’igihe gito hari abari batangiye kumubika bavuga ko yapfuye we akaba yarabinyomoje mu kiganiro yatanze avuga ko nta mpamvu yo kumubika no kuvuga ko yapfuye kuko igihe cye ku Isi n’ikigera nta kabuza azataha kandi akaba yarakomeje avuga ko uri muri Yesu Adapfa.