Minisiteri w'Intebe w'Ubuyapani ararusimbutse.

Fumio Kishida Minisiteri w'Intebe w'Abayapani ararusimbutse nyuma yo kurukoka igitego cya bombe y'imyotsi, ubwo yagezaga ijambo k'ubaturage i Wakayama.

Minisiteri w'Intebe w'Ubuyapani ararusimbutse.

Iki gitero gitunguranye cyabereye i Wakayama cyakoreshejwe ikibombe cy'imyotsi cyatewe aho Fumio Kishida yari ari kugereza ijambo abaturage hagamijwe kumuhitana ariko Imana ikinga akaboko. Abashinzwe kumurinda bahamukuye amahoro n'ukekwa gukora icyo gikorwa cyo guturitsa ikibombe arafatwa.

Biravugwa ko hamaze kumvikana iturika, aba officers bahise bihutira kugera kuri Fumio Kishida bamuvana aho bamujyana Kure kugirango bizere umutekano we. 

Kishida Fumio akaba yatabawe, akavanwa aho amahoro nyuma yiryo turika ryabereye m'Uburengerazuba bw'Ubwami bw'Abayapani, uyu munsi ku italiki 15/ 2023. Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'Abayapani Kyodo news agency.

Iri turika ryabaye mu gihe Minisiteri w'Intebe w'Ubuyapani yari kumwe n'abakandida bo mu ishyaka rye, muri kampanye y'amatora.

Amashusho yacicikanye kumbuga nkoranyabantu yagaragaje abarinzi be bamufata bakamucisha bugifi maze bagahita bamwihutana bamuvana aho.

Ubu iperereza ryatangijwe ngo hamenyekane neza ikihishe inyuma yiri turika no kumenya neza uwaba yatumye uyu mugabo guturitsa iki kibombe. 

Ibintu nkibi si ubwa mbere bibaye muri ubu bwami bw'Abayapani, kuko haheruka igikorwa nkiki aho umugabo wari witwaje intwaro ikoze mu mbaho yarasaga Minisiteri w'Intebe w'Abayapani n'ubundi amuziza ko yaba ari mu miryango yise ko ari iyibanga, igambanira Abayapani.

Iki Gihugu gisanzwe kizwiho amahoro no kutamenyerwamo ibintu nkibi, iyo bibaye bica igikuba cyane ku buryo ubu abaturage baho batumva Ibyo ari byo, ariko Leta yatangiye kubahumuriza nkuko bitangazwa n'Ibitangazamakuru byaho.