Umwami w'Abongereza yahagaritse inshingano ze kubera Uburwayi._ISHEJA

Ubuzima bw'Umwami Charles wa 3 bumeze nabi.

Umwami w'Abongereza yahagaritse inshingano ze  kubera Uburwayi._ISHEJA

Umwami Charles wa 3 yahagaritse inshingano afite mu Bwami kubera uburwayi. Yazihagaritse kugira ngo abashe kwitabwaho neza nta kibazo ahuye nacyo.

Biratangazwa na Buckingham palace ko arwaye kandi akaba azajyanwa mu bitaro mu Cyumweru gitaha aho bazaba bagiye kumwitaho.

Umwami Charles wa 3 arwaye indwara ya Prostate, ikaba ariyo imumereya nabi, ni nayo yatumye asubika imirimo ye mu gihe yitegura kwitabwaho n'abaganga mu Cyumweru gitaha. Imirimo ye ikaba yahagaze bya gateganyo mu rwego rwo kwitegura kuvurwa muri kiriya Cyumweru kiri imbere.

Umwami Charles akaba ageze mu zabukuru, afite imyaka 75 ubu, yagiye ku ntebe y'Ubwami mu 2022 asimbuye nyina Umwamikazi Elizabeth wa 2, nyuma yaho y'Itabye Imana.