Ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 13 i Rafah.

Israel yakoze ibitero by'indege mu majyepfo ya Gaza i Rafah, bigwamo abantu 13.

Ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 13 i Rafah.

Rafah iherereye mu majyepfo ya Gaza aho ihana imbibi n'Igihugu cya Misili. Ibi bitero bya IDF byaguyemo abantu 13 mu mugi wa Khan Yunis ho mu majyepfo ya Gaza.

Aha Israel yarashe niho yari yabwiye abaturage guhungira bava mu majyaruguru ya Gaza, ibabwira ko bakwiye guhungira mu majyepfo kugirango batagirwaho ingaruka n'ibitero bikomeye Israel iri gukorera muri Gaza. Israel yakunze kuharasa mu bihe bitandukanye bikinubirwa na benshi.

Kugeza ubu abantu 22,600 nibo bamaze kugwa muri iyi intambara iri kurwanwa hagati ya Israel na Gaza naho 58,000 barakomeretse. 

Ibi ni ibitangazwa na Minisiteri y'ubuzima muri Palestina.

N'ubwo Israel iheruka gutangaza ko igiye guhagarika ibitero ku buryo butunguranye ariko ntitange impamvu, biragaragara ko igikomeje intambara irwanamo na Hamas muri Gaza.

Iyi ntambara ikaba yaratangiye ku italiki 7 Ukwakira, 2023

Ubwo Hamas yakoze ibitero muri Israel bitunguranye bigahitana abarenga 1000, ikanashimuta Abaturage no muri Israel ndetse n'abandi Bo mu Bihugu bitandukanye Bari bitabiriye Festival yari iri kuhabera. Hamas yakoze iki gitero kuri Israel ivuga ko ari ukwihorera kucyo Israel nayo yari yarakoze Kumusigiti wa Al-Aqsa uri I Yerusalemu ( uyu Musigiti ukaba ufatwa n'Abayisilamu nk'Umusigiti mutagatifu). Guhera ubwo ni bwo Israel yatangiye operation yise Inkota y'icyuma yo guhora kuri Gaza N'ubwo itanaretse kurasa kuri West Bank ( West Bank ikaba ari igice cya Palestina giherereye mu Burarasirazuba bwa Israel mu gihe Gaza iherereye mu Burengerazuba bw'Amajyeofo ya Israel, ibi Bice 2 n'ibyo bigize Palestina). Iyi ntambara nyuma gato yo gutangira umutwe ukomeye wa Hesbollah nawo watangaje ko uzabangamira Israel mu bitero irimo muri Gaza ariko ntiwakwerura ko uzarwana na yo, ibi byateye Israel gusa nkaho ihangane na Lebanon bidatinze na Syria biba uko.