ESE N'INDE WAKIJE UMURIRO MURI MOZAMBIQUE?_ISHEJA

ESE N'INDE WAKIJE UMURIRO MURI MOZAMBIQUE?_ISHEJA

Ibibazo biri kubera muri Mozambique n'urusobe rw'ibibazo bigoye gusobanukirwa no kubivugaho mu buryo bwumvikana neza, kuko bigaragaramo inyungu zitandukanye zishingiye kumateka, politiki, n'ubukungu.

1. Kuruhande rwa FRELIMO:  Iri shyaka ryagiye kubutegetsi kuva Mozambique ibonye ubwigenge mu 1975,  imyaka 50 irashize, hakiri ibibazo byinshi ritabashije gukemura, harimo ubukene, uburezi, n'iterambere ridahwitse.  FRELIMO ikunze gushinjwa gukoresha nabi umutungo kamere w’Igihugu nka gaz n'amabuye y'agaciro, aho inyungu ahanini zigera kugatsiko gato k'abantu bake bifite, aho gukemura ibibazo by'abaturage bose.

2. Kuruhande rwa Venâncio Mondlane na PODEMOS:  Mondlane, wahoze mu ishyaka  RENAMO, ubu ari gukorana n'ishyaka PODEMOS, yerekana isura nshya yo gushaka impinduka n'ibisubizo muri politiki ya Mozambique. We n'abamushyigikiye bagaragara nk'abaharanira kugabanya ububasha bw'umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe muri politiki, bagashyira imbere imibereho myiza y'abaturage. Cyakora ikibazo cy'ingenzi kuri bo n'ukumenya niba bafite ubushobozi n'umurongo uhamye wo guhangana n'ibibazo bikomeye birimo n'ubukungu bw'igihugu bwazambye.

 _Uwakije umuriro hagati y'izi mpande ebyiri _ ntibyoroshye kubishyira kumuntu umwe cyangwa uruhande rumwe. Ahubwo ikibazo kirasa n'ikimaze imyaka myinshi kigenda cyongera uburemere kubera:

. Kubura imiyoborere mibi ishyira imbere inyungu z'abenegihugu bamwe.

. Politiki ishingiye kunyungu z'itsinda rito ry'abifite.

. Amateka y'intambara y'abenegihugu hagati ya FRELIMO na RENAMO, yasize urwikekwe rukomeye.

_ Ibi byose bigaragaza ko Mozambique ikeneye ubuyobozi bushyashya bikaba akarusho buhuriweho,  bushobora kandi gukura igihugu mu gihirahiro, haba mu kurwanya ruswa, kugabanya icyuho gikomeye kiri m'ubukungu, no gushyiraho gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage. Ni ibintu bizasaba ubufatanye hagati y’impande zose muguha abanyagihugu amahirwe angana no kurengera umutungo kamere w'igihugu. 

 IBINTU BY'INGENZI BISHOBORA GUTUMA MOZAMBIQUE IGERA KU BUMWE: 

1. Imiyoborere idahutaza: Gusimbuza ubutegetsi bw'agatsiko n'imiyoborere yubakiye kunyungu rusange. Niba abayobozi bashobora kubaka inzego zizewe zishyira imbere amahoro n'iterambere, igihugu cyagira amahirwe yo gukemura ibibazo by'imibereho y'abaturage.

2. Gukoresha umutungo kamere neza: Mozambique ifite umutungo w'ubukungu ukomeye (gaz, amabuye y'agaciro, ubuhinzi), ariko hakenewe uburyo bwiza bwo kuwucunga kuburyo inyungu zigera kuri bose. Gusaranganya aya mahirwe neza bishobora gufasha mu kugabanya ubusumbane no kwirinda uburakari bw'abaturage.

3. Kuganira hagati y'impande zihanganye: Politiki yo kuganira hagati ya FRELIMO, PODEMOS, RENAMO, n'indi mitwe ya politiki muri Mozambique n'ingenzi. Gushyira imbere ibiganiro byubaka aho guhangana mu ntambara cyangwa politiki isenya bizafasha mu kubaka ubumwe.

4. Gukuraho urwikekwe rw’amateka: Amateka y'intambara y'abenegihugu hagati ya FRELIMO na RENAMO yagize uruhare mu guca ibice mu gihugu. Iyo mitwe n'iyayikomotseho igomba gukora ibiganiro bigamije guhosha urwikekwe no kwiyunga kuburyo burambye.

5. Gushyira abaturage ku isonga: Iterambere rishingiye ku kubaka amashuri meza, ibitaro byizewe, imihanda, no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ubukene. Ibi bizatuma abaturage bumva ko bafite ijambo mu gihugu cyabo.

 

Ibyago bishobora kuyisubiza inyuma: 

_ Kudashaka guhindura ibintu, cyane cyane kuruhande rwa FRELIMO, bishobora gukomeza guteza umwuka mubi hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

_ Kubura ubuyobozi bukomeye mu mashyaka aharanira impinduka nka PODEMOS na RENAMO, bikaba byatuma abaturage batizera ko izo mpinduka zishoboka.

_ Ubukungu bushingiye ku mutungo kamere bushobora guteza ibibazo niba nta murongo uhamye wo kuwucunga neza uhari.

 

Umwanzuro:  Mozambique ifite amahirwe menshi yo kugera kubumwe no gukemura ibibazo byayo, ariko bizasaba impinduka zikomeye mu miyoborere, ubumwe hagati y’impande zihanganye, no guha abaturage ijambo mu kugena ibibareba. Niba ibi bidashyizwe imbere, intambara za politiki n’ubukene bishobora gukomeza kuyisubiza inyuma.

Ibi ni bititonderwa, iki gihugu kiri mu marembere kuko gishobora kwisanga cyaciwemo nka kabiri nka Soudan, kikareka kongera kuba igihugu kimwe.