Leta 10 zo muri America zifite abagabo benshi bisiramuye.
Gusiramura: ni ugukata uruhu rutwikiriye umutwe w’igitsina gabo, ubwo gusiramurwa bikaba biraba ye. Abantu bamwe bemera kuba bakwisiramuza, bumva ari ukugira isuku cyangwa se ngo bage batera akabariro kuburyo bukomeye kuko baba biyumvisha ko umutwe ukomeye ukaba wakora akazi neza ko gushimishs umugore, kurusha idasiramuye.
Abandi bantu bakumva kwisiramuza ari umuco (mubi) mvamahanga, abanyarwanda badakwiye gukurikiza, bakanavuga ko batakwisiramuza kuko byambika ubusa igitsina gabo bagahera aho bafata umwanzuro wo kuguma uko bavutse.
Uburyo bwo kwisiramuza nabwo buratandukanye hari ubugezweho, ari nabwo benshi bagirwa inama yo gukoresha hakaba n’ubwa gakondo, aho usiramurwa asiramurwa nta kinya cyangwa se indi miti igabanya ububabare, ubu buryo bukaba butera ububabare k’usiramurwa kuko abikorerwa yumva neza.
Gusiramura bikaba bimaze igihe kirekire cyane, ni ibintu abantu batangiye gukora mbere ya yezu, bivuze ko bimaze imyaka irenga ibihumbi 2300 abantu babikora.
Murabona ko ari igikorwa kirambye cyane.
Hari ibyiza bivugwa ko biva ku kuba umuntu yakwisiramuza ari byo :
. Kuba uwabikoze adahura na infections za hato na hato zandurira mu gikorwa cyo guhuza ibitsina.
. Birinda Kandi bimwe mu byorezo byandurira mu guhuza ibitsina, abagabo babikoze bakaba baba bafite amahirwe menshi yo kutandura ibyorezo bimwe na bimwe.
. Bivugwa ko Birinda cancer ifata igitsina gabo, nubwo hari ubushakashatsi buvuga ko kubikora ahubwo biyitera.
. Bivugwa ko binongera isuku.
Zimwe muri Leta zo muri America zifite Umubare muto w’abisiramuje, izindi zikagira Umubare uri hejuru cyane w’abagabo basiramuye.
Isheja Media House yabateguriye urutonde rwa Leta 10 zifite abagabo basiramuye kurusha izindi muri America. Aho ziyobowe na West Virginia ifite abagabo bisiramuje bagera kuri 87%.
Izi nizo Leta 10 zo muri America ziza imbere mu kugira abagabo bisiramuje.
West Virginia (87.00%)
Michigan (86.00%)
Kentucky (85.00%)
Nebraska (84.00%)
Ohio (84.00%)
Indiana (83.00%)
Iowa (82.00%)
Wisconsin (82.00%)
South Carolina (81.00%)
Pennsylvania (79.00%)
Ibi byo kwisiramuza ni ubushake bwa buri umwe dore ko hari ababibonamo ubusembwa, abandi nabo babibonamo ibyiza bitandukanye.
Hakaba ubushakashatsi Kandi bubuza abagabo kwisiramuza kuko ngo bitera ingaruka zitandukanye zirimo na cancer cyangwa kutaryoherwa neza n’igikorwa cyo guhuza ibitsina.
Mu nyandiko ikurikira iyi tuzareba ibibi bivugwa bishobora ku kuva ku kwisiramuza.