Uburusiya ntibuzaganira na Ukraine kugeza igihe buzayitsindira kurugamba, Borrell. _ Isheja
Umu Dipolomate wa mbere k'u Burayi Borrell aratangaza ko Uburusiya budateze kuganira na Ukraine mu gihe Butaratsinda intambara.
Borrell yatangaje ko Uburusiya butarajwe inshinga no kugirana ibiganiro na Ukraine, ko ahubwo burajwe inshinga no kuyikubita ikababa kugeza igihe izumvira Moscow, Ukuriye ububanyi n'amahanga m'ubumwe bw'uburayi akomeza avuga ko abona neza ko amaherezo Uburusiya bugomba gutsinda iyi ntambara burimo na Ukraine.
Josep Borrell ' the European Union foreign policy chief ' ibi yabivugiye muri Forum yabereye i Barcelona muri Esipanye, aho yakomeje kwitsa ko Uburusiya impamvu budateze kuganira na Ukraine ari uko buzi neza ko buzayitsindira ku mbuga y'irasaniro.
Borrell avuga ko ibintu aribwo bigiye gukomera cyane, kubera ko Ubumwe bw'uburayi bukomeje kwivanga muri aya makimbirane bwubaka ubushobozi bw'igisilikare cya Ukraine, ari nako bukomeza kuyiha intwaro.
Amagambo ameze nkaya yavuzwe na benshi harimo abakuriye ubutasi muri NATO ndetse n'abakuru mu ngabo zaho, bakomeje gushimangira ko Ukraine iruhira ubusa nk'umwana wenda undi, ko amahereza Uburusiya bizarangira buyihejeje umwuka, ko ibyiza ari ukugana ibiganiro aho kumvana ingufu n'Uburusiya kandi bizwi neza ko bitahangana ku mbuga y'irasaniro.
Uheruka kuvuga ibi ni ukuriye ubutasi m'u Budage Bruno Khal, inkuru wayisoma hano.
Ibi kandi byari byabanje kuvugwa n'umu General ukomeye mu ngabo za USA, Mark Milley, ko America ibizi neza ko Ukraine itazatsinda intambara ko ahubwo ari ugusetsa imikara, ko ibyiza yagana imishyikirano hakiri kare itarasenyuka bikomeye, Inkuru nayo wayisoma hano.
Ibi byose ubutegetsi bwa Kyiv ntibubikozwa.