Nta ntwaro zizava Seoul zijya I Kyiv. Corea y'Epfo yakuyeho urujijo.

Ubutegetsi bwa Korea y'Epfo bwakuyeho urujijo ko butazigera na rimwe bwivanga mu ntambara iri kubera mu Gihugu cya Ukraine, aho bwahakanye bwivuye inyuma ko nta ntwaro zizava mu Gihugu cyabo ngo zerekezwe muri Ukraine kurwanya Uburusiya.

Nta ntwaro zizava Seoul zijya I Kyiv. Corea y'Epfo yakuyeho urujijo.

Ubutegetsi bwa Seoul, buratangaza ko impamvu yo kudafasha Kyiv ari uko busanga kwifata ntibutange intwaro muri Ukraine bizakomeza umubano mwiza hagati ya Seoul na Moscow, bagasanga kuzitanga byabashyira mu byago kurusha kutazitanga bakanabitangaza ku buryo bweruye.

Indi mpamvu ubutegetsi bwa Seoul butanga ngo ni ukubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kurinda uburenganzira bw'Abaturage bo muri Ukraine, ubutegetsi bwa Korea bugasanga butakwishora mu gutanga inkunga y'intwaro zijya kwica abaturage bo muri iki Gihugu cyabaye isibaniro.

Ubutegetsi bwa Seoul, burakora ibi bukwepana na Leta zunze ubumwe za America iheruka gusaba Korea kohereza intwaro muri Ukraine mu rwego rwo kwereka abanya Ukraine ko babari inyuma, Amarica ikarenga ikabwira Korea ko intwaro zose izatanga izahita izisubizwa ko ikigamijwe ari kimwe gusa "kwereka abanya Ukraine ko bashyigikiwe na Korea" Ibi ubutegetsi bwa Washington busaba Seoul kubikora uko bubisabye, ari yo ikavuga ko itazi neza ibiri kubera muri Ukraine ko itabyivangamo rero, " Ibi n'ibigaragazwa n'amabanga y'ubutasi bwa America aheruka kujya hanze akavugisha benshi".

Ubutegetsi bwa Korea bukaba bwisobanura kuri America buyibwira ko amategeko yabwo atemera ko hari intwaro zakwerekezwa aho ari ho hose hari intambara zivuye muri Korea, iti ibyo ntibishoboka. 

Dmitry Peskov aherutse gutangaza ko Seoul niramuka itanze intwaro muri Ukraine ko ako kanya bizagaragara ko yivanze mu makimbirane ari kubera muri Ukraine. 

Medvedev we ati Seoul niramuka itanze izo ntwaro muri Ukraine, ati igomba kubanza igatekereza neza uko abaturage ba bayo bazabyakira Uburusiya ni butereka intwaro zabwo za nyuma muri (DPRK) cyangwa Corea ya ruguru.

Ibi byose bikaba ari byo bitera impungenge Seoul ikagenza make cyane ku kibazo cya Ukraine n'ubwo America iba iyisunika iyisaba Kuba yakoherezayo intwaro, ariko nayo iti ntabwo dusobanukiwe n'ibihabera kandi ntabwo twarenga ku mategeko atubuza kohereza intwaro ahantu hari kubera intambara cyangwa se ngo twiteraranye n'Abarudiya nabo badushumurize Pyongyang na Kim.