Igitero cya Drones i Moscow, ku murwa mukuru w'u Burusiya. _ Isheja

Nyuma y'igitero cy'indege 2 zitagira abapilote cyagabwe ku nzu y'umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya [ Kremlin ] mu minsi mike ishize ariko kikaburizwamo, ubu hongeye kugabwa ikindi cyangiza amazu yo guturamo.

Igitero cya Drones i Moscow, ku murwa mukuru w'u Burusiya. _ Isheja

Uburusiya bumaze iminsi 3 yikurikiranya bugaba ibitero bikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine, bukoresheje drones [ utudege tutagira abapilote ] ndetse na missiles, ni ibitero byashegeshe umurwa mukuru Kyiv kandi bivugwa ko ari byo bikomeye bigabwe n'u Burusiya bukoresheje Drones.

Nyuma y'ibitero bikomeye byo mukirere by'u Burusiya ku murwa mukuru Kyiv bigira 3,  byahise bikurikirwa  n'ikindi  gitero cya drone cyangije inyubako ku murwa mukuru i Moscow w'Uburusiya. Iki gitero kikaba kibaye icya 2 kigabwe kuri Moscow muri iyi minsi ya vuba, dore ko icyambere cyari kigamije inzu y'umukuru w'igihugu w'u Burusiya Kremlin ariko kikaburizwamo kitaragera kuntego.

N'iki gitero biravugwa ko cyakoreshejwemo drones 2,  Guverineri Andrey Vorobyov yatangaje ko izo drones 2 zarasiwe hafi y'umurwa mu kuru Moscow, ibisigazwa byazo bikangiza inzu, ni ubutumwa yacishije kuri Telegram.

Guverineri Andrey Vorobyov  yakomeje abwira Abarusiya ko Urusaku bumvise mu gitondo cya kare mu turere dutandukanye ko  ari urw'imbunda z'u Burusiya zirinda ikirere zariho zihangana n'izo drones z'umwanzi, ati drones zimwe zahanuwe ziri mu nzira zerekeza i Moscow.

Andrey Vorobyov  Yakomeje ahumuriza Abarusiya, anabamenyesha ko abashinjwe ubutabazi bari gukora iyo bwabaga kugira ngo basubize ibintu mu buryo, kandi ko andi makuru kuri ibi bitero baza kuyamenyeshwa.

Mayor wa Moscow Sergey Sobyanin, yatangaje ko hari inyubako zimwe na zimwe zangijwe nizo drones zarashwe, ariko ko nta muturage wazikomerekeyemo bikomeye kandi ko inzego zubutabazi ziri gukora akazi kazo neza.

Soma inkuru y'igitero kuri Kremlin hano.

Nubwo ari ibi bitangazwa n'abategetsi ba Moscow, hari abaturage 2 basabye ubutabazi bwihuse kandi bw'ibanze bavuga ko barembye cyane kubera ibyo bitero bya Drones byazindutse bigabwa kuri Moscow.