Ukuriye ubutasi bw'Ubudage yatangaje ko Uburusiya budateze guhagarika imirwano burimo muri Ukraine vuba aha.

Umukuru w'ubutasi m'u Budage yatangaje ko Uburusiya bugifite gahunda n'Ubushobozi byo gukomeza imirwano burimo muri Ukraine.

Ukuriye ubutasi bw'Ubudage yatangaje ko Uburusiya budateze guhagarika imirwano burimo muri Ukraine vuba aha.

Bruno Kahl,  ukuriye ubutasi m'Ubudage yatangaje ko bigoranye kuba Uburusiya bwahagarika imirwano burimo muri Ukraine vuba aha, 'Ati Uburusiya buracyafite ubushobozi bwo gukomeza ibitero byabwo bya Gisilikare kuri Ukraine' .

Yongeyeho kandi ko Ubutasi ahagarariye butabona uburyo bwagira akamaro  mu guhagarika Abategetsi b'u Burusiya ngo babashe kugorwa no gukomeza iyi ntambara batangije muri Ukraine, [ arabona nta buryo buhari bwabangamira imigambi y'Uburusiya muri Ukrane ].

Bruno Kahl akomeza agira ati n'Ibikorwa bya Gisilikare Bidasanzwe by'igihe kirekire Uburusiya bwateguye kandi byari gutangira mbere y'igihe byatangiriye ho iminsi 14.

Bruno Kahl atangaje ibi mu gihe hari benshi mu ngabo ndetse n'abasesenguzi bo m'Uburengerazuba bavuga ko Uburusiya bugowe cyane n'iyi ntambara kandi ko ibikoresho biri kubushirana m'ububiko. Ibi ariko Uburusiya burabihakana bukavuga ko ari ibinyoma ko bwo bwiteguye neza iyi ntambara [ ibikorwa bidasanzwe bya gisilikare, niko Ubutegetsi bw'Uburusiya bubyita kuko ngo atari intambara ]  mbere yo kuyitangiza.

https://isheja.com/amerika-iravuga-ko-uko-byamera-kose-ukraine-itazatsinda-uburusiya .