Amerika iravuga ko uko byamera kose Ukraine itazatsinda Uburusiya.

Amerika yabaye nkitanga umuburo ku Gihugu cya Ukraine, ivuga ko uko Ukraine yarwana kose bisa nko kuvomera mu kiva kuko idateze gutsida Uburusiya ku rugamba rw’amasasu, Amerika iti ntabwo ibi bishoboka bimeze nk’inzozi.

Amerika iravuga ko uko byamera kose Ukraine itazatsinda Uburusiya.

Umu General ukomeye mu ngabo za USA Mark Milley yatangaje ko Ukraine idafite ubushobozi bwo guhangara Uburusiya kuri uru rugamba ibi bihugu byombi bihanganiyemo, Mark Milley aravuga ko byaba ari inzozi kuvuga ko Ukraine yatsinda uru rugamba cyangwa se ikigarurira ibice byatwawe n’Uburusiya, General ati ibyo ntibishoboka.

Mark Milly, aravuga ko nubwo Ukraine itazatsinda urugamba ariko ngo Uburusiya nabwo hari ibyo bwahombye nko gutakaza abasilikare ndetse no kutarwana neza urugamba utibagiwe no kugera ku ntego vuba nkuko bwabiteganyaga, ati Uburusiya nabwo ntabwo buzagera kubyo bwifuzaga ndetse ntibuteze kwigarurira Ukraine yose, ariko na nonene ntibuteze gusubizwa inyuma mu bice bwigaruriye kabone niyo haba mugace gato, aravuga ko kugirango Uburusiya busubizwe inyuma ari uko igisilikare cyabwo cyaba cyasenyutse.

Mark asanga Amerika ikwiye gushaka uko yakongera intwaro mu gihugu cya Ukraine, ariko nanone ikaba ifite imbogamizi z’uko izo yatanze mbere ziri gushira ku muvuduko Amerika itigeze iteganya, agasanga rero Amerika yagorwa no guhora iha intwaro Ukraine/ ni n’uko bimeze ku bindi bihugu bya OTAN kuko nabyo bitaga ko intwaro zikomeje kubishirana cyane kandi umuvuduko zishiraho atari wo zisimbuzwaho.

General agasanga ko icyarangiza intambara atari amasasu ahubwo ko ari ibiganiro, asanga hakwiye kubaho ibiganiro kugirango intambara ishyirweho akadomo.