Umu General ukomeye m’u Burusiya yiyahuye.

Umusilikare ukomeye mu ngabo z’u Burusiya wo ku rwego rwa General yasanzwe iwe yiyahuye, uyu yaraherutse kwirukanwa mu ngabo z’u Burusiya ariko ubutegetsi bubigira ibanga, bikekwa ko yirukanwe kubera ubugambanyi.

Umu General ukomeye m’u Burusiya yiyahuye.

Maj. Gen. Vladimir Makarov w’imyaka 72, yasanzwe yiyahuriye mu nyubako yabagamo ho mu mudugudu wa Golikovo.

Umugore we Valentina avuga ko yamusanze mu nyubako yiyahuye, nyuma yo kuva isasu rivugiye aho yari ari, akomeza avuga ko yamusanganye imbunda bigaragara ko ari yo yakoresheje yirasa mu mutwe. Umugore we Valentina yagerageje guhamagara imbangukiragutaba ngo itabare ariko birangira General ashizemo umwuka ntagikozwe.

Amakuru ava mu bantu bari begereye General Makarov avuga ko yari afite depression ikabije yakuye kuri uku kwirukanwa na Putin, amuziza gukora ubugambanyi n’ingabo za Ukraine ngo intambara ikomeze ntirangire vuba.

Uyu niwe Maj. Gen. Vladimir Makarov.

M’u Burusiya hari kugaragara impfu zitunguranye z’abasilikare bo mu ngabo z’u Burusiya ndetse n’iz’abakire.

Mu kwa 11 umwaka ushize, Col. Vadim Boiko, 44 yasanzwe yarasaguwe ahantu henshi kumubiri bitangazwa ko yiyahuye, uyu yari akuriye ishuri ry’ingabo zirwanira mu mazi rya Makarov Pacific Higher Naval School iri shuri riherereye i Vladivostok.

Mu kwezi ku kuboza umukire w’Umurusiya Pavel Antov, wanenze ibitero Putin yagabye kuri Ukraine yasanzwe muri Hoteli ihenze mu Buhindi yapfuye. Ibi byabaye nyuma y’iminsi 3 inshuti ye nayo yishwe, nayo yiciwe aho mu Buhindi nyine aho bari mu rugendo rumwe.