“Kyiv iti tumaze guhitana ingabo z’u Burusiya zigera ku 205260”

Amakuru atangazwa na kyivPost aravuga ko ingabo za Ukraine zimaze kwica abasilikare b’u Burusiya bagera ku 205260 kuva aho ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe by’u Burusiya bitangiriye muri Ukraine.

“Kyiv iti tumaze guhitana ingabo z’u Burusiya zigera ku  205260”
Aha Volodymyr Zelensky yari mu ruzinduko m'Ubwami bw'Ubwongereza Gicurasi 15, 2023

Ibi bikorwa bya gisilikare bidasanzwe byatangiye mu kwezi kwa Gashyantare umwaka ushize wa 2022, bitangirana ingufu zidasanzwe kuruhande rw’u Burusiya n’ubwo Ukraine yaje guhagarika umuvuduko w’u Burusiya iciye mu buryo bwo gusaba ibiganiro igahindukira igasubiza inyuma Uburusiya, Ukraine yihagararaho ibifashijwemo na NATO kugeza n’uyu munsi.

Igitangazamakuru kyivPost gikorera muri Ukraine kiratangaza Ko kuva muri gashyantare Uburusiya bumaze gutakaza ingabo 205260 zose, kiratangaza Kandi ko bumaze gutakaza ibifaru by’intambara bigera 3795 byasenywe n’ingabo za Ukraine, imbunda nini zo mu bwoko bwa Artillery 3359 zasenywe n’ingabo za Ukraine, kigakomeza gitangaza ko Ukraine yabashije gusenya ibimodoka by’intambara bingana 7432 ari nako Ukraine yabashije guhanura indege z’intambara z’u Burusiya 309 ndetse na kajugujugu za gisilikare 296, kyivPost ikomeza ivuga ko Ukraine yasenye Amato y’intambara y’u Burusiya 18 yose harimo na Moscova ubwato bwari ikirango cy’ingabo ndetse n’ubuhangange bw’u Burusiya.

Ibi byose n’ibyo Ukraine yabashije gusenya mu_gihe kingana n’amezi agera kuri 15 imaze ihanganye n’u Burusiya, nkuko ibyitangariza yo ubwayo ibinyujije mu Gitangazamakuru cyayo.

Aya makuru atangazwa na Ukraine ariko ubutegetsi bw’U Burusiya burayahakana cyane ariko bukibanda ku makuru avuga ko Ukraine imaze guhitana ingabo z’u Burusiya zirenga ibihumbi 200 zose, Moscow ikavuga Ko bidashoboka.

Ubutegetsi bwa Moscow buvuga Ko ari ibihuha bigamije guha cyangwa gutera akanyabugabo abaturage ba Ukraine hamwe n’ingabo ziri ku mirongo y’urugamba ngo zidacika intege.

Iyi nkuru iravuguruye.